Urukiko Rukuru rwa Kenya rwategetse Leta gutangaza amakuru arambuye yerekeye ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biteganyijwe ko kizubakwa muri icyo gihugu kigashyirwamo abari mu kato kubera icyorezo cya Ebola, nyuma y’umunsi umwe abaturage amagana bigaragambije bamagana icyo kigo.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), byatangaje ko abantu babiri bapfiriye muri iyo myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Nanyuki mu gihe i Nairobi no mu yindi mijyi naho habereye imyigaragambyo.
Kuri uyu wa Kabiri kandi Urukiko rwategetse Minisitiri w’Ubuzima gutangaza ku mugaragaro ibikubiye mu masezerano yakozwe, raporo n’impushya zatanzwe n’inzego zibishinzwe ndetse n’amabwiriza y’imikorere y’icyo kigo.
Urukiko rwongereye igihe cyo gushyira mu bikorwa icyemezo gishyiraho ikigo cy’abajya mu kato ka Ebola ndetse runabuza kwakira abantu baba bakekwaho iyo virusi.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Urukiko Rukuru rwategetse guhagarika by’agateganyo uwo mugambi, nyuma y’uko hatanzwe ikirego kivuga ko icyo kigo gishobora guteza ibyago ku buzima rusange bw’abaturage.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari za tangaje ko icyo kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 50, kizaba kiri ku birindiro by’ingabo zayo biri mu Ntara ya Laikipia, kandi ko kizajya cyakira Abanyamerika bakekwaho iyo virusi.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Aden Duale yatangaje ko bagikomeje gahunda yo kubaka icyo kigo mu rwego rwo gukaza ingamba no guhangana n’icyorezo cya Ebola, mu gihe abanenga uwo mugambi bavuga ko icyo kigo cyabakururira akaga katari kitezwe.
Ibi bibaye mu gihe ibihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda biri mu byugarijwe n’icyorezo cya Ebola iterwa na virusi ya Bundibugyo aho imaze kwica abarenga 240 mu gihe abandi 1 000 banduye.
Agaruka ku kubaka icyo kigo, Perezida wa Kenya, William Ruto yavuze ko nta kidasanzwe kirimo kandi ko gisa n’ibindi bigo icyo gihugu gisanzwe gifite, asaba Abanyakenya kutagira impungenge kuko nta kidasanzwe.
Perezida Ruto yavuze ko yemeye ishyirwaho ry’icyo kigo nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump asabye Kenya gutanga ubufasha muri uwo mushinga.
Yavuze ko ibyo bishingiye ku myaka myinshi y’ubufatanye hagati ya Kenya na Amerika muri gahunda z’ubuzima zitandukanye zirimo kurwanya virusi itera SIDA, Ebola na COVID-19 n’ibindi byorezo.
