Kigali : Harigwa ku korohereza abagenda n’amaguru nk’uburyo buhendutse
Amakuru

Kigali : Harigwa ku korohereza abagenda n’amaguru nk’uburyo buhendutse

Imvaho Nshya

October 15, 2023

Umujyi wa Kigali utewe ishema no kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku buryo bwo kunoza ibikorwa remezo ku bagenda n’amaguru iterana guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 kugeza ku ya 19 Ukwakira 2023.

Iyo nama izwi  nka  Walk21 Conference igiye guterana ku nshuro ya 23, ihurije hamwe abahagarariye ibihugu bitandukanye ku Isi. Izina ryayo rishingiye ku kubaka ikinyejana cya 21 gishyize imbere uburyo bwo kugenda n’amaguru butekanye kandi budahumanya ikirere.

Ni ubwa mbere iyi nama igiye kubera ku mugabane w’Afurika, ikaba ifite insangamatsiko igira iti: “Kugenda n’amaguru ni uburyo buhendutse, duteze imbere ibyafasha abantu kugenda n’amaguru batekanye”.

Iyi nama irahuriza hamwe abahanga mu ngeri zitandukanye haba muri politiki, abashakashatsi, abarimu ba kaminuza, imiryango itegamiye kuri Leta, abashoramari, abakora igenamigambi n’abafata ibyemezo ngo basangire amakuru n’ubushakashatsi ku igenamigambi ryorohereza abantu kubaka imihanda n’ibikorwa remezo bitekereza ku bantu bagenda n’amaguru no kongera ibyanya rusange byo kwidagadura.

Hazibandwa cyane ku kureshya abashoramari bagatekereza ku cyakorwa kugira ngo abantu bakunde kugenda n’amaguru ndetse bashishikarire imyitozo ngororamubiri.

Impuguke zitandukanye zivuga ko kugenda n’amaguru bihendutse, bidahumanya ikirere, biratekanye kandi birinda indwara zitandura (NCDs) nyinshi.

Iyo nama yateguwe ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali, Kaminuza y’U Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije (UNEP) ndetse n’Umuryango Walk21 Foundation.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yashimangiye ko batewe ishema no kwakira iyo nama ibereye muri Afurika ku nshuro ya mbere. Ati “Dutewe ishema no kwakira iyi nama y’ingenzi, kuko icyerecyezo cy’Umujyi wacu ni uguteza imbere uburyo bw’ingendo budahumanya ikirere kandi birahura neza n’intego nyamukuru y’iyi nama.”

Yakomeje ashimangira ko batangiye kare gutekereza ku bagenda n’amaguru ubwo hashyirwagaho ibikorwa remezo byorohereza abantu gukunda kugenda n’amaguru kandi bakagenda bisanzuye.

Yatanza ingero z’ibyanya bitanyurwamo n’imodoka (car free zones), gushyiraho umunsi wa siporo rusange imihanda imwe ikabuzwa kunyurwamo n’imodoka kugira ngo abantu bagende bisanzuye (car free days) ndetse ngo bakomeje no kongera ibikorwa remezo ku bagenda n’amaguru.

Carly Gilbert-Patrick, Umuyobozi mu Ishami ryo gutwara abantu muri UNEP ushinzwe abagenda n’amaguru n’abagenda n’amagare, yavuze ko ari ingenzi kuko abazayitabira bazasangizwa uko imihanda yose yagombye gukoreshwa abanyamaguru bahabwa agaciro n’uburenganzira bwabo.

Yagize ati : “Dukorana n’ibihugu byinshi ku Isi kugira ngo mu igenamigambi ry’ibikorwa remezo hitabwe ku bagenda n’amaguru ndetse n’abagenda ku magare. Umugabane w’Afurika ubwawo ugizwe na 78% by’abakora ingendo zabo bagenda n’amaguru no ku magare buri munsi. Twishimiye cyane kuba iyi nama ije ku mugabane w’Afurika. Ni uburyo bwiza bwo guhura ndetse no kurebera hamwe uko twanoza ibikorwa remezo byoroshya ingendo z’abagenda n’amaguru ku mugabane w’Afurika ndetse no ku Isi yose.”

Bronwen Thornton, washinze akaba n’Umuyobozi wa Walk21 Foundation, na we ati “Twishimiye kuba iyi nama igiye kubera mu Mujyi wa Kigali ndetse ni unshuro ya mbere ibereye muri Afurika. Iki cyari igihe cyiza kuko imijyi yo muri Afurika iragenda ikura, bityo ikeneye ishoramari mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange, imihanda itekanye ndetse no gukoresha neza ubutaka; ibyo byose tuzabigarukaho.”

Kuva mu mwaka wa 2000, inama nk’izi zo kunoza ibikorwa remezo no gutekereza ku bagenda n’amaguru, zikorera ubuvugizi abakora ingendo zabo bagenda n’amaguru kugira ngo bazirikanwe mu ishyirwaho ry’ibikorwa remezo kuko usanga ari bwo buryo bukoreshwa n’abantu benshi ku mugabane w’Afurika ariko ibikorwa remezo bikaba bikeya ahanini bitewe n’amikoro.

Icyo kinyuranyo cy’ubwinshi bw’abagenda n’amaguru nyamara ibikorwa remezo byabo ari bike bituma habaho ingaruka ku bana, abantu bakuze, ku bafite ubumuga, abagore ndetse n’abaturage bafite amikoro make baba bagomba kugenda n’amaguru aho bagiye.

Iyi nama ya Walk21 yabanjirijwe no kwitabira siporo rusange (Car Free Day) yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ukwakira, nk’igihamya ko Umujyi wa Kigali ushyize imbere uburyo bwo gukora ingendo buhendutse kandi butekanye.

Iyi nama icyo itegerejweho ni uko buri wese yabona ko kugenda n’amaguru ari uburyo bwiza bukeneye ibikorwa remezo kugira ngo bube butekanye, bwo kwishimirwa na bose kandi budateye ipfunwe, buri wese akaba yakwishimira ku buhitamo mu gihe hari ibikorwa remezo bijyanye na bwo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yavuze ko batewe ishema no kwakira iyo nama ibereye muri Afurika bwa mbere

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA