Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko kuri uyu wa 30 Kamena 2026, hateganyijwe ibiganiro na Iran bibera muri Qatar, ariko Iran yabiteye utwatsi ivuga ko nta biganiro ariko yohereza i Doha itsinda ry’impuguke kugira ngo riganire ikibazo cy’umutungo wa Iran wafatiriwe.
Uku kuvuguruzanya kwatumye bamwe mu basesenguzi ba Associated Press bagaragaza ko ibi bigaragaza kudahuza kw’impande zombi ngo hashakwe umuti w’intambara yatangiye muri Gashyantare.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yahakanye yivuye inyuma ko hari inama iyo ari yo yose iteganyijwe guhuza Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ishimangira ko itsinda ry’impuguke riri i Doha ku zindi mpamvu.
Ni mu gihe Perezida Trump yavuze ko Iran ari yo yasabye inama i Doha, avuga ko intumwa yihariye ya Amerika, Steve Witkoff, n’umujyanama we Jared Kushner bitabira ibyo biganiro byo ku rwego rwo hejuru.
Iran na Amerika mu cyumweru gishize byongeye gukozanyaho ariko mbere yaho byari byarasinye amasezerano y’agahenge akubiyemo ingingo zitandukanye impande zombi zizubahirizwa mu guhagarika intambara.