Kwibohora32: Bahaye matela 141 imiryango 40 itishoboye zifite agaciro karenga miliyoni 4Frw
Amakuru

Kwibohora32: Bahaye matela 141 imiryango 40 itishoboye zifite agaciro karenga miliyoni 4Frw

HABIMANA Eric

July 4, 2026

Mu gihe Abanyarwanda bizihizaga ku nshuro ya 32 umunsi wo Kwibohora, abaturage bo mu Murenge wa Nyarusange, Akagari ka Musongati, bahisemo kuwizihiza mu buryo budasanzwe basasira imiryango itishoboye 40, ihabwa matela 141 zifite agaciro karenga miliyoni 4 Frw mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza no kwimakaza isuku.

Iki gikorwa cyakozwe n’abaturage bibumbiye mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya, bavuga ko bagishyizeho nyuma yo gusobanukirwa n’ubutumwa bw’ubuyobozi bubashishikariza kwishakamo ibisubizo no kudategereza inkunga ziturutse ahandi.

Mwumvaneza Jean de Dieu, uhagarariye aya matsinda mu Kagari ka Musongati, avuga ko urugendo rwabo rwatangiriye ku kwizigama, nyuma borozanya amatungo magufi, hanyuma bagera ku gitekerezo cyo gufasha bagenzi babo kubona aho baryama heza.

Yagize ati: “Twabonye ko kwizigama byadufashije, dutekereza uko twarushaho kuzamurana. Twatangiriye ku korozanya, nyuma dutangiza gahunda yo gusasirana hagati yacu, ariko twasanze hari n’abandi batari mu matsinda bakiri mu buzima bubi, duhitamo kubagoboka. Ubu abantu 40 twabafashije kubona uburiri bwiza kuko twemera ko ubuzima bwiza butangirira ku kuryama neza ugasinzira.”

Mu bahawe ubufasha harimo Mukandarebye Claudine, uvuga ko yari amaze igihe kinini aryamana n’abana be bane ku musambi nyuma yo guhunga ihohoterwa yakorerwaga n’umugabo we,avuga ko kuba abonye uburiri ku munsi wo Kwibohora byamubereye impano idasanzwe.

Ati: “Nararaga ku musambi n’abana banjye, byanteraga ipfunwe kandi sinasinzire kubera iyo uryamye ahantu habi uba wumva n´ibintu bikurya, mbese ntusinzira neza, ariko ubu ndumva nanjye nibohoye kuko ngiye kujya ndyama neza. Ibi bimpaye icyizere cyo gukomeza kwizigama kugira ngo mbe nabasha kwiteza imbere.”

Nzayirwanda Patricia yavuze ko yari afite uburiri bushaje bwuzuyemo imbaragasa ku buryo yatinyaga no kubushyira hanze kubera uko bwari bumeze.

Ati: Twari tubayeho nabi, uburiri bwari bushaje, bwarimo imbaragasa kandi bukanantera ipfunwe pe, ubu tugiye kubwitaho neza kuko twahawe amahirwe yo kubaho neza, kuba twibumbiye mu matsinda ni byo byatumye tubona ubu bufasha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Byicaza Rubonera Claude, yavuze ko iki gikorwa ari ikimenyetso cy’uko nyuma y’imyaka 32 igihugu kibohowe, abaturage bamaze gusobanukirwa ko iterambere rishingira ku bufatanye bwabo no kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati: Uyu munsi ntabwo twizihije Kwibohora mu magambo gusa, ahubwo twabigaragarije mu bikorwa bifasha abaturage kuva mu bukene, kuba abaturage ubwabo bishyize hamwe bakagurira bagenzi babo matela ni ikimenyetso cy’imyumvire mishya igihugu cyagezeho. Turifuza ko n’ahandi bafata uru rugero.”

Yongeyeho ko kuri uyu munsi hanatashywe inzu esheshatu zavuguruwe z’abaturage batishoboye, izindi esheshatu zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nkunga ya MINUBUMWE, ndetse n’inzu 10 zubakiwe abagizweho ingaruka n’ibiza ku nkunga ya MINEMA.

Mu gikorwa cyo gusasira abaturage, imiryango 40 yahawe matela 141 zifite agaciro karenga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe inzu zubatswe na MINEMA z´abari barahuye n´ibiza zo zifite agaciro karenga miliyoni 40 Frw.

Baravuga ko bagiye kuryama bagasinzira kubera kuryama heza
Bishimiye matela bahawe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA