Nyamashe: Umumotari n’uwo ahetse bahitanywe na Coaster yari itwaye abagenzi 
Imibereho

Nyamashe: Umumotari n’uwo ahetse bahitanywe na Coaster yari itwaye abagenzi 

NDOLI Sitio

April 27, 2026

Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yari itwaye abagenzi bava Kigali berekeza Rusizi yataye umuhanda igongana na moto maze umumotari n’uwo yari ahetse bahasiga ubuzima. Iyi mpanuka yabaye mu ma saa moya zishyira saa mibiri za nimugoroba ku Cyumweru tariki ya 26 Mata mu isantere ya Mugonero iherereye mu Murenge wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke.

Bamwe mu babonye iyi mpanuka bavuga ko iyo modoka yavaga i Kigali yavuye mu muhanda wayo maze ikagonga moto yerekeza Ngoma yariho abantu babiri ndetse inagonga n’umuntu wigenderaga.

Ahishakiye Faustin yagize ati: “Byabaye mu ma saa moya, iyi Coaster yavaga Kigali yageze hano iva mu muhanda wayo maze ikubitana n’umumotari wari uhetse umugore wari ugiye  mu imenyerezamwuga kuri Ngoma maze bahita bapfa, imodoka imanuka hano hasi ndetse yakurubanye n’umugenzi wigenderaga n’amaguru, abantu twumvaga bataka bakomeretse.”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yemeje aya makuru avuga ko yahitanye babiri ariko hari icyo yasabye abashoferi ndetse n’abagenzi muri rusange.

Ati: “Ni Coaster yajyaga Rusizi hanyuma iza kugonga moto, uwari utwaye moto n’uwo yari ahetse ibasanze mu mukono wabo, uwari kuri moto n’uwo yaratwaye bitabye Imana hanyuma imodoka irakomeza igwa mu muferege hakomerekamo abantu byoroheje 15, bajyanywe ku bitaro bya Mugonero.”

Akomeza agira ati: “Iyo urebye rero icyateye impanuka bitewe n’ahantu uko hateye, ahantu hari ikorosi, umuvuduko se kubera kuba ataringaniza umuvuduko ni ibintu byinshi bishobora kubitera.

Ikintu cyo kwirara umuntu akumva ubwo ari mu muhanda saa moya n’igice imodoka ni nke cyangwa se nta mupolisi, nta kamera ibintu byo gukorera ku jisho usanga ari byo biba byateje impanuka.”

Yongeyeho ko abashoferi n’abagenzi bagomba kwigengesera bakubahiriza amategeko yo mu muhanda, by’umwihariko kuko impanuka ziba akenshi ziterwa n’abakoresha umuhanda nabi.

Abantu15 bakomeretse bari muri Coaster ya kompanyi itwara abagenzi  ya Alpha yavaga Kigali yerekeza Rusizi bajyanwe ku bitaro bya Mugonero biherereye mu Karere ka Karongi ariko muri bo 11 bamaze gutaha nk’uko byatangajwe na Polisi y’Igihugu.

Ababonye iyi mpanuka bahuza na Polisi ko imodoka yasanze moto mu mukono wayo
Yaguye mu muferege imaze guhitana umumotari n’uwo yari ahetse

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA