Marembo Emmanuel w’imyaka 33, wo mu Mudugudu wa Kayo,Akagari ka Bisumo,Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, wari uri kumwe na mugenzi we bigabije ishyamba rya Leta ryo ku mukandara wa Pariki y’igihugu ya Nyungwe,baritema,yagwiriwe n’amashami y’igiti cyari iruhande y’ishami ry’icyo yatemaga ahita apfa.
Nk’uko Imvaho Nshya yabibwiwe na Kanani Schadrack ku wa 8 Kamena, ngo hari mu ma saa tatu z’igitondo, nyakwigendera wari waratemye amashami y’igiti muri iri shyamba mbere,ntayagushe,akayareka ngo azayateme yumye, yajyanye n’undi mugenzi we bagiye kuryibamo ibiti.
Ati: “Bagezeyo,nyakwigendera yurira igiti cyegereye iki yari yaratemyemo amashami mbere akayasigaho, atemye ishami ryacyo rigwira amwe yari yaratemye mbere,amwikubita mu mutwe aramanuka yikubita hasi ahita apfa.’’
Avuga ko muri uko kumanuka,uwo bari kumwe we ntiyari yuriye,yari ategereje ko aya mashami amanuka bakayakokora bakayajyana,hamwe n’ibindi biti bari gutema. Nyakwigendera acyikubita hasi hanyuze undi muturage watambukaga,na we aregera areba ibibaye kuri mugenzi wabo, bombi bajya guhuruza abandi baturage n’inzego z’ubuyobozi.
Bahise bahagera hamwe n’inzego z’umutekano, umurambo ujyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, aba bagabo bombi batabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza.
Avuga ko iri shyamba ubundi ari icyanya gikomye, babujijwe kenshi n’ubuyobozi kuryigabiza ngo bajye kuritemamo ibiti,ariko hatabura ababirengaho bakaryigabiza.
Ati’’ Nk’abaturanyi ba nyakwigendera, turihanganisha umuryango wagize ibi byago ariko tunibukiranya ko twabujijwe kwigabiza ririya shyamba ngo turiteme. Dukwiye kumenya twese nk’abaturage akamaro k’ishyamba ry’umukandara wa Nyungwe ntituryangize.’’
Mugenzi we Ntibakunze Céléstin,na we yabwiye Imvaho Nshya ko iyi nkuru yabababaje mu buryo bwo kubura umuturanyi n’ubwo kwigabiza ishyamba rya Letabakajya kuritema.
Ati: “Hari uburyo bacungana n’abashinzwe kurinda iriya pariki, bakigabiza ariya mashyamba,bagatemamo ibiti byo kubakisha ibiraro by’amatungo,gutinda ubwiherero,gucana n’ibindi,kandi bitemewe.’’
Yakomeje ati: “Turasaba ubuyobozi kurushaho ubukangurambaga bwo gukomeza gukangurira abantu kwirinda kuryigabiza, cyane cyane ko uretse no kwangiza ibidukikije, guha urwaho abangiza pariki,cyane cyane nk’ubu izuba ritangiye kuva bakaba banayitwika, banashobora kuhagirira impanuka zihitana ubuzima bwabo nk’uko bigendekeye uyu muturanyi wacu.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Munyurwa Vénant, yavuze ko bakibimenya batabaye,bagasanga umuturage yamaze gupfa,hagafatwa umwanzuro wo kujyana umurambo mu bitaro bya Kibogora.
Ati: “Umurambo wajyanywe mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa. Abo bagabo 2 batabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza, bafungiye kuri sitasiyo y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ( RIB) rwa Kanjongo.’’
Yakomeje ati’’ Twahise dukoreha inama abaturage ba Kariya Kagari, tubasaba kwirinda kwigabiza amashyamba ya Leta,bayangiza, twongera kubabwira akamaro k’ariya mashyamba y’umukandara wa Nyungwe mu rwo rwo kurushaho kuyibungabunga, n’akamaro ibafitiye ubwabo bibonera kubera inyungu ziyiturukamo zibageraho, tunabasaba gutangira amakuru ku gihe, igihe cyose babona urenga ku mabwiriza akajya kuyangiza.’’ Nyakwigendera asize umugore n’abana 3.