Rubavu: Abaturage babangamiwe n’aborozi bashukisha abana amafaranga bagata ishuri
Imibereho

Rubavu: Abaturage babangamiwe n’aborozi bashukisha abana amafaranga bagata ishuri

NGABOYABAHIZI PROTAIS

June 9, 2026

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’umubare w’abana bata ishuri bakajya gukora akazi k’ubushumba nyuma yo gushukishwa amafaranga na bamwe mu borozi bo muri aka gace.

Abo baturage bavuga ko iki kibazo gikomeje gufata intera, aho bamwe mu bana bakiri bato bahitamo kuva mu mashuri bakajya kuragira inka n’andi matungo, ibintu bavuga ko bishyira mu kaga ejo hazaza habo ndetse bikaba bishobora guteza ibibazo by’umutekano muke mu gihe kiri imbere.

Mukandayisenga Claudine, umwe mu babyeyi batuye mu Murenge wa Rubavu, avuga ko hari abana benshi bata ishuri kandi bafite ubushobozi bwo kwiga, ariko bakarangazwa n’amafaranga make bahabwa n’aborozi.

Yagize ati: “Ikiduhangayikishije ni uko hari abana bata ishuri batabuze ibikoresho cyangwa amafaranga y’ishuri. Umwana yumva bamwemereye amafaranga make buri kwezi agahitamo kujya mu bushumba. Iyo amaze gukura usanga nta bumenyi afite, nta mwuga azi, kandi ntanashobora gusubira ku ishuri.”

Avuga ko benshi muri abo bana bamara imyaka myinshi mu bushumba, maze bageze mu kigero cy’ubukure bakisanga nta bundi bushobozi bafite bwo kwibeshaho.

Yagize ati: “Iyo bamaze gukura kandi nta mwuga bize, bamwe bahinduka inzererezi, abandi bakishora mu bikorwa by’ubujura cyangwa indi myitwarire mibi. Ni ikibazo gikwiye guhagurukirwa mbere y’uko kirushaho gukomera.”

Abaturage bavuga ko hari abana bamaze kuva mu ngo z’iwabo bagahitamo kubana n’aborozi ndetse n’abandi bashumba cyangwa bakabaho mu buzima butagira icyerekezo.

Bamwe muri bo ngo usanga barara mu nzu zitaraturwamo, cyane cyane izikiri kubakwa, mu gihe abandi barara mu nzuri cyangwa ahandi hose babonye bikinga.

Nsengimana Jules yagize ati: “Birababaje kubona umwana ukwiye kuba ari mu ishuri cyangwa iwabo mu rugo, ahubwo akajya kurara mu nzu zitaruzura cyangwa mu nzuri. Biterwa n’uko aba yarinjiye muri ubwo buzima akiri muto, bikarangira ataye umuryango n’ishuri.”

Aba baturage basaba aborozi kujya babanza kugenzura imyaka y’umwana mbere yo kumuha akazi, bakirinda gukoresha abana bakiri bato bagakwiye kuba bari mu ishuri.

Bamwe mu bana baganiriye na Imvaho Nshya bemera ko bavuye mu mashuri bakajya mu bushumba, ariko bagasobanura ko hari ibibazo bibitera.

Uwitwa Kabahizi Norbert yavuze ko yavuye mu ishuri kubera kubura ibikoresho by’ishuri.

Ati: “Nari nkiri ku ishuri ariko nkiri mu rugo bakabura amakayi n’ibindi bikoresho. Numvise ko kujya kuragira byamfasha kubona amafaranga yo kwitunga.”

Undi mwana yavuze ko ikibazo cyaturutse ku buzima bubi bwo mu muryango.

Yagize ati: “Iwacu ababyeyi bahora mu makimbirane. Hari iminsi twaburaga ibyo kurya, nkumva aho gukomeza kwicara mu rugo najya gushaka akazi ko kuragira ngo mbe nabona icyo kurya.”

Nubwo aba bana bagaragaza impamvu zitandukanye, abaturage bavuga ko igikwiye ari ugushakira ibisubizo ibibazo by’imiryango aho kwemera ko abana bata ishuri bakajya gukora imirimo ibagenewe bakuze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Rwibasira Jean Bosco, yavuze ko ubuyobozi bwamenye iki kibazo kandi bugiye kugikurikirana ku bufatanye n’izindi nzego.

Yavuze ko bidakwiye ko umwana wagakwiye kuba ari ku ishuri ahabwa akazi ko kuragira cyangwa kwita ku matungo.

Yagize ari: “Ntabwo byemewe ko umwana uri mu kigero cy’ishuri ahabwa akazi ko kuragira cyangwa gukora indi mirimo ivunanye. Abana bafite uburenganzira bwo kwiga no kurindwa ibikorwa bishobora kubangamira uburere n’iterambere ryabo.”

Akomeza asaba aborozi kwirinda guha akazi abana no kubashora mu mirimo itemewe n’amategeko.

Yagize ati: “Turasaba aborozi kudaha akazi abana, kuko bidakwiye ko  umwana akoreshwa imirimo ivunanye cyangwa imubuza amahirwe yo kwiga.”

Rwibasira anibutsa ababyeyi ko bafite inshingano zo kwita ku bana babo no gukurikirana imibereho yabo ya buri munsi.

Yagize ati: “Ababyeyi bakwiye kumenya ibyo abana babo bakeneye, aho bari n’ibyo bakora buri munsi. Iyo umuryango witaye ku mwana kandi ukamuba hafi, biroroshye kumurinda kuva mu ishuri cyangwa kujya mu bikorwa byamwangiriza ejo hazaza.”

Mu Karere ka Rubavu, mu mwaka w’amashuri 2024/2025 habaruwe abana bataye ishuri 6 292, barimo bahungu 1 663 n’abakobwa 4 629.

Mu mwaka wa 2023/2024, Rubavu yari ifite abana 6 588 bataye ishuri, barimo abahungu 1 941 n’abakobwa 4 647. Bivuze ko mu 2024/2025 habaye igabanyuka ry’abana 296 bataye ishuri ugereranyije n’umwaka wabanje.

Abaturage bo mu Murenge wa Rubavu bavuga ko kurwanya ikibazo cy’abana bata ishuri bakajya mu bushumba bisaba ubufatanye bw’ababyeyi, ubuyobozi n’aborozi, kugira ngo abana bose bahabwe amahirwe angana yo kwiga no kubaka ejo hazaza habo.

Rubavu abana usanga bibera mu nka aho kugana ishuri, baba barataye iwabo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA