Imyiteguro y’umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’ingagi 22 uteganyijwe ku 04 Nzeri 2026, mu Karere ka Musanze igeze kure, aho imirimo yo kubaka ahazitirwa izina isa n’igeze ku musozo, ndetse abafite ibikorwa by’ubucuruzi n’abatanga serivise zitandukanye babucyereye biteguye kwakira abagera ku 10 000 bazitabira uwo muhango baturutse hirya no hino ku Isi.
Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 21, uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ntugifatwa nk’umuhango gusa ahubwo wabaye ibirori bihuruza amahanga herekanwa akamaro ko kubungabunga ingagi zo mu misozi n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Ni umuhango uzahuza abayobozi mu nzego zitandukanye, abashoramari, abahanzi n’ibindi byamamare mpuzamahanga, abashakashatsi, n’abandi bashinzwe kubungabunga ibidukikije n’abandi bashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice ashimangira ko site y’ahazitirwa izina iri gukorwaho imirimo ya nyuma, hasigaye kunoza utundi duto kandi amahoteli n’amaresitora nayo yamaze kwitegura.
Agira ati: “Imyiteguro igeze kure, site yamaze gutegurwa, abazita abana amazina bariteguye. Ubu turi kunoza neza kugira ngo abazadusura bazaze bisanga.”
Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ahazitirwa izina, Iyarwema Simon, ashima ko babonye umwanya uhagije wo kwitegura ndetse imirimo yo kuhategura igeze kuri 90%, kandi mu gihe cya vuba izaba irangiye.
Ati: “Ibikorwa bigeze kuri 90%, turashimira Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB ko rwaduhaye umwanya uhagije wo kwitegura kuko twatangiye tariki ya 15 Nyakanga ubu turi gusoza.”
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro yo Kwita Izina, ku wa 11 Nyakanga 2026, RDB yagaragaje ko abazita amazina bose bateguwe, ibitaramo n’ibindi bikorwa bibanziriza umunsi nyirizina nabyo byateguwe, igisigaye ari uko umunsi ugera.
Kuva mu 2005, abana b’ingagi 438 bamaze kwitwa amazina baziyongeraho abandi 22 bateganyijwe kuzitwa ku ya 4 Nzeri 2026.
Mu myaka 20 ishize, umubare w’ingagi zo mu misozi wariyongereye aho habarurwaga 880 mu 2012, ariko ubu urenga 1 000 nkuko bigaragazwa na RDB.
Mu 2025, ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjije miliyoni 685 z’amadolari ya Amerika avuye kuri miliyoni 647 z’amadolari mu 2024. Muri uwo mwaka, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo bagera kuri miliyoni 1,49.
Pariki z’Igihugu zonyine zasuwe n’abantu 155 394 mu 2025, zinjiza hafi miliyoni 40,8 z’amadolari. Pariki y’Ibirunga, ibamo ingagi zo mu misozi, ni yo yinjije menshi muri izo Pariki, aho yinjije hafi miliyoni 35,8 z’amadolari ya Amerika.







