Ngoma: Yahereye ku myenda ye ishaje, ubu ni miliyoneli
Amakuru

Ngoma: Yahereye ku myenda ye ishaje, ubu ni miliyoneli

Imvaho Nshya

September 15, 2023

Tuyisenge Cassien w’imyaka 29 ukora umwuga w’ubukorikori n’ubugeni wo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, yemeza ko yiteje imbere ahereye ku gukora amavaze mu myenda ye ishaje, none nyuma y’imyaka itatu ageze ku mitungo y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 10.

Uyu musore avuka mu Murenge wa Gatore, Akarere ka Kirehe, akaba akora ubukorikori n’ubugeni bwo gukora imitako mu mishito, ibikarito, mu biti, amacupa, ibijerekani bishaje, imyenda ishaje n’ibindi ahiduramo imitako washyira mu nzu, mu tubari, muri hoteli n’ahandi ukaharimbisha neza.

Ni umushinga yatangiye muri COVID-19 mu mwaka 2020, nyuma y’uko akazi yakoraga ko kuvanga imiziki (DJ) mu bukwe no mu bindi birori bitangiye guhagarara kubera ingamba zashyiriweho gukumira icyo cyorezo.

Yagize ati: “Nabyukiraga mu rugo nta kintu nkora mbona ari ikibazo, ntekereza ibindi nkora biri hafi yange nuko ngerageza imitako nakundaga. Ni ko guhera ku myenda ishaje nari mfite nkoramo ivaze nifashishije sima.

Abantu bishimiye ibyo nakoze bwa mbere kuko bibajije ibyo nkora bibaza niba ndi umunyabugeni kuko batari basanzwe babinziho, ariko bakambwira ngo nshyiremo imbaraga ni byiza. Ibi byatumye nkora cyane ngera aho mva ku gukora amavaze y’imyenda, ngera aho gukora amavaze yo mu bikarito nifashishije masitike na kole.”

Tuyisenge yavuze ko Leta y’u Rwanda yamufashije kwagura ibyo akora ndetse imufasha kumenyekanisha ibyo akora, binyuze mu marushanwa ya ‘Youth Connekt’ na ArtRwanda-Ubuhanzi.

Yakomeje agira ati: “Ikintu nahuye na cyo kikanyongerera imbaraga n’amahirwe ni amarushanwa nagiyemo ya ‘Youth Connekt’ na ArtRwanda-Ubuhanzi mu 2022. Ibi byagiye bituma naguka mu bitekerezo bitewe n’abantu batandukanye twahuraga ndetse no mu bushobozi kuko nko mu marushanwa ya ‘Youth Connekt’ nitwaye neza negukana miliyoni imwe n’igice (1,500,000 Frw) bimfasha kwagura umushinga wanjye. Urumva rero igihugu kiduha amahirwe angana ko bidufasha rwose.”

Yatangiye kubyaza umusaruro imishito y’inyama na seriviyete

Tuyisenge avuga ko amafaranga n’ibitekerezo yakuye mu marushanwa ya ‘Youth Connekt’ byamufashije kwagura ndetse atekereza gukoresha uko yabyaza umusaruro imishito y’inyama yamaze gukoreshwa.

Yagize ati: “Nahereye ku myenda yange ishaje, njya ku ikarito byose mbikoramo amavaze. Ariko kubera kwaguka ku bushobozi byatumye ntekereza uko imishito ikoreshwa ku nyama nanjye nayibyaza umusaruro, ndetse ivamo imitako itangaje. Abantu bibazaga uburyo imishito bakoresha rimwe bakayijugunya uburyo nge mbibyazamo ibikoresho bagura kandi bakabikoresha.”

Akomeza avuga ko kwaguka kwe bitaturutse ku mafaranga n’ibikoresho yagiye agura, kandi yagize igitekerezo cyo kubyaza umusaruro seriviyete (Serviette) agakoramo amatara (Abats-jour/lampes).

Bimwe mu bikoresho by’ubugeni Tuyisenge akora bikomeje kwishimirwa na benshi

Ati: “Seriviyete yakoreshejwe nshyiramo itara imbere kandi abantu barabikunda. Kwaguka kwange ntibyasabye amafaranga ahubwo ni ibitekerezo.”

Kuri ubu, Tuyisenge avuga ko hari intambwe amaze gutera dore ko ubugeni n’imitako akora hari icyo bimaze kumugezaho harimo ikibanza, uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga ndetse na butiki icuruza ‘alimentation’ ndetse hari n’ibindi ateganya gukora.

Yagize ati: “Aho bingejeje kuva 2020 ibyo nkora bimaze kumpa ikibanza cya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda mu Mujyi wa Kibungo, binshingira ‘alimentation’ ifite agaciro karenze miliyoni eshatu, byabashije kumpa perimi y’imodoka. Mfite gahunda yo gucuruza ikawa.

Nabashije kugura ibikoresho bitandukanye n’imashini nkoresha mu kazi. Natangiye nkoresha intoki ariko ubu nkoresha imashini zitandukanye niguriye. Ibyo nkora byose mbikura muri iyi mitako. Ibyo mfite byose biragera hafi kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Kuri ubu, Tuyisenge avuga ko yagutse agafungura ishami ku Kigo cy’Urubyiruko cya Kirehe, dore ko n’urubyiruko rwaho ruza kureba ibyo akora rukabyigiraho. Mu ntego afite ni uguha urubyiruko rwinshi akazi ndetse ashishikariza abato gukora no kwiga ibyo bakunze ariko cyane cyane imyuga kuko we ibyo yize atari byo akora.

Ati: “Njye nize mudasobwa (Computer Application) mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, nsoje kwiga nkora akazi ko kuvanga umuziki bampa ibihumbi bitanu gusa ariko ubu ndikorera kandi mfite n’abo nkoresha. Nk’urubyiruko rero narushishikariza gukora ibyo bakunze kuko njye ibyo mfite ubu ni imitako ubona.”

Tuyisenge yavuze ko kuri ubu afite icyerekezo cyo kwigisha abakiri bato ariko akaba afite imbogamizi z’uko aho akorera ari hato atabona aho abigishiriza.

Avuga ko bitewe na gahunda ya Made in Rwanda afite inzozi zo kwagura ibyo akora bikaba byagera ku ruhando mpuzamahanga. Ati: “Intego ni ukwagura ibikorwa byanjye bikava inaha bikajya Kigali ndetse nkaba nahakorera. Ibyo nkora barabikunda numva byarenga imipaka bikagera mu mahanga.”

Agira inama urubyiruko kudatinya kwikorera ahubwo rugaharanira kwigira no kwishakamo ibisubizo ruhanga ibishya bitandukanye.

Tuyisenge yagize ati: “Inama naha urubyiruko ni ugutinyuka; icyo wiyumvamo cyose ukagikora, ntiwumve ko icyo wize mu ishuri ari cyo ukwiye gukora ahubwo bagatinyuka icyo babona kirimo amahirwe. Njye igishoro nakoresheje si amafaranga kuko nahereye ku myenda yanjye yari ishaje ndetse ngura na sima ibilo bibiri bya magana atanu.

Kudacika intege na byo ni ingenzi kuko iyo nza gucika intege nari kubireka bitewe n’uko nta mafaranga nabonye bwa mbere uretse kuba abantu barabikundaga ndetse bakantera imbaraga. Ibiti nkoresha mbigura n’abaturage inaha.”

Bimwe mu bikorwa by’ubugeni bikorwa na Tuyisenge

Tuyisenge arashimira Urugaga rw’Abikorera (PSF Ngoma) n’Akarere ka Ngoma bimushyigikira bimwaguria amahirwe yo kurushaho gutera imbere binyuze mu marushanwa no kumurika ibyo akora.

NSHIMIYIMANA FAUSTIN

Tuyisenge yishimira ko asigaye abona amakomande

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA