Ngororero: Bane bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro barapfa
Amakuru

Ngororero: Bane bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro barapfa

HABIMANA Eric

June 27, 2026

Abantu bane bapfuye nyuma yo kugwirwa n’ikirombe bari binjiyemo mu buryo butemewe bagamije gucukura amabuye y’agaciro, giherereye mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Ndaro, Akagari ka Bijyojyo, Umudugudu wa Kavumu.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026, aho aba bantu bari mu itsinda ry’abantu barindwi binjiye mu kirombe cya sosiyete Tiprofnar ikora ubucukuzi bwa gasegereti, nyuma yo gucunga ko abashinzwe umutekano batari bahari, bakinjiramo mu buryo butemewe.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ndaro avuga ko bari batangiye ibikorwa byo gucukura ari bwo ikirombe cyahise kibagwira, bituma bane bahasiga ubuzima, mu gihe abandi batatu barokotse, bamwe muri bo bakomeretse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro,Rutagisha Aimable, yavuze ko iki kirombe gisanzwe gikorerwamo ubucukuzi bwemewe n’amategeko, ariko ko aba bantu binjiyemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati: “Twamenye amakuru y’uko abantu bane bapfiriye mu kirombe bari bagiyemo kwiba amabuye y’agaciro, bari abantu barindwi binjiyemo nyuma yo gucunga ko abasekerite badahari, ariko bagezemo ikirombe kirabagwira, bane bahita bitaba Imana, abandi barakomereka.”

Yakomeje asaba abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe, avuga ko usibye kuba binyuranyije n’amategeko, binashyira ubuzima bwabo mu kaga kandi bikangiza n’ibidukikije.

Yagize ati: “Turasaba abaturage kutishora muri bene ibi bikorwa kuko ababikora baba badafite ibikoresho by’umutekano kandi babikora mu bwihisho. Ibyo bishyira ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo mu kaga, ahubwo bakwiye gushaka akazi no gukora ibikorwa byemewe n’amategeko.”

Uyu muyobozi kandi yihanganishije imiryango yagize ibyago byo kubura ababo muri iyi mpanuka, anasaba inzego zishinzwe umutekano w’ibirombe kurushaho gukaza ingamba zo gukumira abagerageza kwinjira mu birombe mu buryo butemewe.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko abitabye Imana ari abagabo batatu n’umukobwa umwe, mu gihe abakomeretse barimo n’umukobwa umwe bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.

Iyi mpanuka yongeye kwibutsa ubukana bw’ingaruka z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe, aho usibye gutwara ubuzima bw’abantu, bunangiza n’umutekano w’ibirombe ndetse bukagira ingaruka ku bikorwa by’ubucukuzi byemewe n’amategeko.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA