Abavumvu bakorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Karushuga bahamya ko kwiyongera kw’amashyamba mu gace bakoreramo byazahuye ubuvumvu bwabo bwari mu marembera.
Abo bavumvu bavuga ko batangiye uyu mwuga mu mwaka wa 2016 bibumbira muri koperative, ariko bakajya bahura n’ibibazo byo gucikisha inzuki kubera imbogamizi zirimo no kubura aho zihova.
Mukeshimana Nadia yavuze ko hataraterwa amashyamba inzuki zitabonaga aho zihova bagatekereza kuba bareka ubwo bworozi.
Agira ati: “Aya mashyamba ataraterwa twari tugiye kubivamo kuko twabonaga inaha hatakorerwa ubuvumvu ngo bwungure ababukora. Nyamara uyu munsi hari itandukaniro kuko nubwo tutaragera kuri byinshi ariko nibura buri gihembwe tubona umusaruro twizera ko uzarushaho kwiyongera uko aya mashyamba akura akaniyongera kuko natwe twakanguriwe kuyatera. Ejobundi buri munyamuryango yahawe ibihumbi 30 bivuye mu buki twagurishije kandi twanizigamiye.”
Habimana avuga ko iterwa ry’amashyamba aho batuye ryabaye igisubizo ku bworozi bwabo bw’inzuki.
Ati: “Mu biti byatewe inaha harimo n’ibyo inzuki zifashisha mu guhova. Mu nyungu twagize ni uko inzuki zacaga zigahita ziyambukira muri Tanzania, ubu ntizikigenda kuko zibona aho zihova. Ikindi ubuki buragwira tugahakura kuko ziba zitakoze urugendo rurerure zijya guhova, zihova muri aya mashyamba zikabona amazi hafi mu mugezi w’Akagera bigatuma nazo ziduha umusaruro.”
Avuga ko mbere bitashobokaga ko ubuvumvu bwabo butera imbere biturutse ku kirere cyaho bakorera cyari nko mu butayu.
Ati: “Twatangiye dufite ishyaka turagika yemwe n’inzuki zijyamo. Gusa ntacyo twakuragamo kubera ko zitabonaga aho guhova hafi. Ibi byanatumaga imizinga yacu usanga inzuki zaciye (zavuyemo zikagenda) ku buryo byaducaga intege cyane.”
Mukamuhire Solange uyobora iyo koperative y’abavumvu, KOTEKA yagize ati: “Twatangiye koperative y’ubuvumvu tugamije kwiteza imbere. Gusa ibicantege byagiye biba byinshi biturutse ku zuba ryinshi riba inaha ryasangaga imisozi nta giti kiyiriho bityo n’inzuki zikabura aho zihova nazo ubwazo zigasonza. Ibi byatumaga nta buki tubona ugasanga dukorera mu gihombo.”
Yongeyeho ati: “Kuva mu 2022 inaha hatangiye guterwa ibiti ndetse ubu ubona ko imisozi yose iriho amashyamba. Byagize impinduka ku bworozi bwacu bw’inzuki aho zatangiye kuduha ubuki ndetse ntizongera guca, byatumye ubuvumvu tubuha umwanya ku buryo imizinga ya gakondo twari dufite twongereyeho n’imizinga ya kijyambere igera ku 100. Ni ububuvumvu ubu turi gukora kinyamwuga kandi tubukunze.”
Ati: “Uyu munsi dufite imizinga 40 ya gakondo idufasha cyane mu gukurura inzuki ndetse tukagira n’imizinga 100 twororeramo mu buryo bwa kijyambere bikaduha umusaruro. Ubwo duheruka guhakura twabashije kubona ibilo bigera kuri 40 dukuramo amafaranga y’u Rwanda 240 000 kuko ikilo kugira 6000 Frw. Ni ubuki tutari twarigeze tubona muri ya myaka nababwiye aho n’inzuki zacu zitabonaga ibizitunga. Turizigama, tukanikenura mu ngo zacu.”
Aba bavumvu bavuga ko aho muri ako gace hatangiriye gahunda yo kongera amashyamba ubu ubuvumvu bwabo bwazahutse ndetse bakaba baratangiye kubona umusaruro.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague asaba abo bavumvu kuzirikana akamaro k’amashyamba ku mwuga wabo no mu mibereho yabo isanzwe bakajya bayabungabunga.
Ati: “Abo bavumvu bari mu bari kubyaza umusaruro iyi gahunda yo kongera amashyamba mu Karere kacu. Ubona ko ubundi ubuvumvu ari ubworozi butagorana aho wagika umuzinga ukazasubirayo ugiye guhakura, utasabwe kugaburira amatungo yawe, ubwo ni inzuki, utayuhiye n’ibindi. Ubwo rero icyo tubasaba ni ukubungabunga ibidukikije bita kuri aya mashyamba aterwa na Leta ndetse na bo aho bishoboka bakayongera kugira ngo babungabunge izi nyungu zabo, ariko banibuke ko bigira impinduka ku mibereho isanzwe ya muntu.”
Abagize iyo koperative y’abavumvu bagaragaza ko bari gutera intambwe muri uyu mwuga aho kuri ubu bamaze kugira ibikoresho bya kijyambere bibafasha mu guhakura no gutunganya ubuki mu rwego rwo kubungabunga ubuziranenge bw’ubuki.
Abanyamuryango ba KOTEKA bagizwe n’abagore 14 n’abagabo 7, bavuga ko iyo ibihe byagenze neza bashobora guhakura mu gihe cy’amezi atatu.
