Nyagatare: Abahinzi bashya b’ikawa batangiye kubona ibyiza byayo
Ubukungu

Nyagatare: Abahinzi bashya b’ikawa batangiye kubona ibyiza byayo

HITIMANA SERVAND

June 9, 2026

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare batari basanzwe bahinga ikawa ubu bakaba baratangiye kuyihinga, bavuga ko basanze iki gihingwa ari ingirakamaro mu kwihutisha iterambere ryabo bashingiye ku mafaranga yabinjirije.

Mu myaka itatu ishize ni bwo bamwe mu baturage b’Imirenge itarahingwagamo ikawa batangiye kugerageza ubu buhinzi ndetse ubu bakaba baratangiye gusarura.

Abaganiriye na Imvaho Nshya barimo abakorera ubuhinzi bw’ikawa mu Murenge wa Nyagatare bavuga ko ari ubuhinzi batari bamenyereye ariko batunguwe n’umusaruro bagize ndetse n’amafaranga wabinjirije.

Kabera agira ati: “Ubu buhinzi bw’ikawa ntabwo twari dusanzwe tubugira, twakanguriwe kuzihinga bamwe ntibabyumva cyane ko tutari tubimenyereye noneho wakumva igihe ikawa yerera ukumva itazakuramira. Gusa twe hari ababyemeye turazihinga ndetse ziza kwera turasarura turanagurisha. Nka njye nasanze ari ubuhinzi bwungura kuko twasaruye ikilo cy’igitumbwe kigura hejuru ya 700 ku buryo nakuyemo amafaranga menshi.”

Akomeza agira ati: “Nari nsanzwe mpinga indi myaka ariko nasanze ikawa ibirusha gutangira rimwe amafaranga atubutse ku buryo ari bwo bwa mbere nari nejeje nkabasha kugira ubushobozi bwo kugura inyana ebyiri ku mafaranga y’u Rwanda 950 000 icyarimwe, ku musaruro umwe.”

Ntaganda Bertin we avuga ko ubuhinzi bw’ikawa bumaze kumugaragariza ko buzamuteza imbere.

Ati: “Nateye ibiti 120 by’ikawa, nsaruye muri iki gihembwe nakuyemo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800. Mfite icyizere ko ubu buhinzi nimbwitaho buzankiza kuko aya mafaranga ndi kuyabona mu gihe byari nk’igerageza ntaramenya kwita ku ikawa ariko ubu nashyizemo imbaraga menya amakuru atandukanye kuri ubu buhinzi ndetse ababishinzwe banaduha amahugurwa. Nta kabuza mu minsi iri imbere nzaba ndi umuhinzi winjiza akayabo nkuye mu ikawa.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko hari gahunda yo kugeza ubu buhinzi mu Mirenge itandukanye butari busanzwemo, bugasaba abaturage kubwitabira kuko ari kimwe mu bihingwa batajya baburira isoko.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinze Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague agira ati: “Mu bihingwa bitajya birutera ikibazo ku bijyanye no kubura isoko harimo ikawa. Dufite gahunda yo gukomeza gushishikariza abaturage kwitabira ubu buhinzi kuko byagaragaye ko n’aho itahingwaga ihera. Dufite amahirwe ko dufite inganda z’ikawa 3 zitunganya umusaruro hakiyongeraho ko igiciro cy’ikawa kigenda kizamuka aho biha amahirwe abitabira kuyihinga kunguka ikabateza imbere.”

Akomeza avuga ko mu rwego rwo gufasha abifuza guhinga ikawa hari gahunda yo kubaha ingemwe ndetse no gukurikirana imihingire yabo.

Ati: “Mu guteza imbere ubu buhinzi ubu inganda zifata iya mbere mu gutanga ingemwe ku bifuza guhinga ikawa kugira ngo na bo bazungukire ku kugura umusaruro uzezwa n’abahawe ingemwe. Aya ni amahirwe rero ku baturage bacu bakwiye kubyaza umusaruro.”

Mu mirenge igiye kugezwamo ubuhinzi bw’ikawa ku ikubitiro harimo Katabagemu, Nyagatare, Rukomo n’ahandi hakazagezwa iki gihingwa. Ubusanzwe ikawa isanzwe ihingwa mu Mirenge ya Kiyombe, Mukama na Karama.

Imibare igaragaza ko ihingwa ku buso bwa Hegitari 2 872 aho ku mwaka haboneka umusaruro ungana na Toni 263 z’ikawa yumye.

Abatangiye guhinga ikawa mu Karere ka Nyagatare bavuga ko yatangiye kubaha umusaruro
Habyarimana Diogène ni umwe mu bahinzi bavuga ibyiza bakura mu buhinzi bw’ikawa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA