Nyagatare: Abahinzi n’aborozi bijejwe mazutu na lisansi z’ibikoresho byongera umusaruro
Ubukungu

Nyagatare: Abahinzi n’aborozi bijejwe mazutu na lisansi z’ibikoresho byongera umusaruro

HITIMANA SERVAND

April 28, 2026

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM) n’Akarere ka Nyagatare bijeje abaturage bakora imirimo y’ubworozi n’ubuhinzi bifashishije lisansi na mazutu ko bagiye gufashwa kujya babibona bakoresha mu mashini zibafasha mu kuhira cyangwa gutunganya ibiryo by’amatungo.

Ni ingamba zihari zatuma abakeneye ibikomoka kuri peteroli byifashishwa mu mirimo ifite inyungu ku bukungu n’imibereho myiza y’abaturage batahagarika ibikorwa.

Ni mu gihe abahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Nyagatare babikora nk’umwuga, bagaragaza ibyifuzo byo gufashwa bakemererwa kugura mazutu ikoreshwa muri moteri zibafasha mu kuhira no gutunganya ibiryo by’amatungo, kuko bajya ku masitasiyo bakababwira ko bitemewe gutanga lisansi na  mazutu mu majerikani.

Ku masitasiyo atandukanye akorera muri aka karere bavuga ko babujijwe gutanga essence cyangwa mazutu ku bantu bazitwara mu majerikani,aho zihabwa gusa ibinyabiziga.

Abahinzi bari basanzwe baza kugura lisansi cyangwa mazutu bakoresha muri moteri zibafasha kuhira bavuga ko bibagiraho ingaruka ndetse imyaka yabo ikahangirikira.

Turatsinze Jean Marie ukorera ubuhinzi bw’inyanya n’imbuto mu Murenge wa Nyagatare agira ati: “Izi mashini zacu zisanzwe zikoresha lisansi mu kudufasha kugeza amazi mu mirima yacu. Kuri ubu dufite ikibazo cy’uko tutari kwemererwa kugura lisansi aho amasitasiyo batubwira ko batemerewe kuyiduha. Turibaza icyo gukora kuko ntabwo byakunda ko nakura moteri i Bushoga aho nkorera ngo nyizane kuri sitasiyo.”

Rutayisire Amos we avuga ko kutemererwa kugura lisansi cyangwa mazutu bakoresha mu mashini zabo biri kugira ingaruka ku myaka yabo.

Ati: “Buriya mu buhinzi iyo uraranyije imyaka ntibone amazi umusaruro uhita uyoyoka. Reba nk’ubu imvura yarabuze aho izuba riri kutwangiriza cyane kubera kutabona uko twuhira kuko moteri zidafite lisansi. Turasaba ko ababishinzwe badutabara tukabona uko turengera imyaka yacu.”

Umworozi ukoresha imashini ifasha mu gusya no gutunganya ibiryo by’amatungo (chopper mashine), Tumwine Sam, avuga ko amatungo ye ari kubwirirwa, ibishobora gutuma bimusubiza ku bworozi bwo ku gasozi aho inka zirishiriza.

Ati: “Ibi birangiraho ingaruka kuko ubwatsi nabutunganyaga nifashishije mazutu nkoresha muri moteri, nkagaburira amatungo, kuko nororeraga mu biraro, ubu rero bikomeje gutya biransaba kuzitwara ku gasozi zikirishiriza kandi ibi bituma umukamo ugabanyuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague yabwiye Imvaho Nshya ko iki kibazo kizwi ndetse bari kukiganiraho n’inzego zitandukanye kugira ngo abahinzi n’aborozi bafashwe.

Ati: “Iki kibazo gifitwe n’abahinzi n’aborozi bacu turakizi kandi turi gukorana n’ababishinzwe kugira ngo turebe uko bafashwa. Twasabye ko abafite ibi bikorwa biyandikisha bakaduha urutonde hanyuma tukarushyikiriza amasitasiyo atanga lisansi na mazutu ku buryo uhageze aruriho bamworohereza bakayimuha.”

Umukozi ushinzwe ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu ishami ryo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, Mukaniyonzima Dativa avuga ko iki kibazo kitari i Nyagatare gusa, aho hari ingamba zafashwe mu gufasha abakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Yagize ati: “Urumva ni ingamba zafashwe zo kudaha abantu bose lisansi na mazutu mu buryo bw’akajagari mu rwego rwo gucunga neza ibikomoka kuri peteroli dufite. Ibi byarimo no gukumira abatwara lisansi bakajya kuyicururiza mu majerikani ahatemewe ndetse n’abayitwara ahandi tudafitiye ubugenzuzi. Iki kibazo cy’aborozi n’abahinzi turi kugikurikirana twanakiganiriyeho na RURA n’izindi nzego, ngo abakora ibikorwa bikeneye mazutu na lisansi babibone.”

Akarere ka Nyagatare gafite ubuso bugari bukorerwaho ubuhinzi ndetse bukanuhirwaho kandi ako Karere kaza imbere mu kugira umubare munini w’inka ahabururwa izisaga ibihumbi 200.

Bakenera lisansi na mazutu mu gutunganya ubwatsi bw’amatungo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA