Nyaruguru: Abatuye Winteko badindizwa no kutagira amashanyarazi
Imibereho

Nyaruguru: Abatuye Winteko badindizwa no kutagira amashanyarazi

HABIMANA Eric

July 7, 2026

Abatuye Umudugudu wa Winteko, Akagari ka Shororo mu Murenge wa Busanze, Akarere ka Nyaruguru, barasaba ko bagezwaho amashanyarazi aho bavuga ko kubura umuriro bibadindiza mu iterambere, bigatuma bakora   ingendo ndende bajya gushaka serivisi ziwukeneye zirimo kwiyogoshesha, gusudira no gushaka umuriro wa telefone.

Abo baturage bavuga ko nubwo batuye mu isantere ifite ibikorwa by’ubucuruzi n’abiga imyuga, kubura amashanyarazi bituma badashobora gukora ibikorwa bibabyarira inyungu cyangwa kwagura ubucuruzi bwabo. Bagaragaza ko hari serivisi nyinshi zibura muri ako gace kuko abakazitanze batabikora badafite umuriro.

Dusabe Pacia yavuze ko buri gihe iyo bakeneye serivisi zisaba amashanyarazi basabwa gukora urugendo rurerure bikabatwara amafaranga n’umwanya. Ati: “Kubona umuriro biratugora cyane, iyo dukeneye gusudira cyangwa gucomekesha telefone tujya kure cyane, nk’abana bize imyuga ntibabona uko batangiza ibikorwa byabo kuko nta mashanyarazi bafite, bigatuma dusigara inyuma mu iterambere.”

Niyirora Noheli we avuga ko kwiyogoshesha bisigaye bibahenda kuko usibye amafaranga yo kwiyogoshesha ngo banasabwa gutega moto kugira ngo bagere ahari amashanyarazi. Ati: “Iyo ugiye kwiyogoshesha bigusaba gutanga amafaranga ibihumbi bibiri ya moto kugira ngo ugere aho wiyogoshesha, kandi uba ugiye kwiyogosheshereza amafaranga magana atanu cyangwa igihumbi, ariko iyo tuza kuba dufite umuriro n’izo nzu zakorera hano iwacu, abaturage ntibakomeze guhomba.”

Ku bakora ubucuruzi, ikibazo cy’umuriro bagifata nk’imbogamizi ikomeye, Niyodusenga Sophia, ucuruza mu isantere ya Winteko, avuga ko iyo bwije bahita bataha kuko nta rumuri ruhari, bikababuza gukora amasaha abakiliya baba babonetse na cyane ko amasaha y´umugoroba ari bwo baba batangiye guhaha ibyo guteka ari benshi.

Ati: “Mu masaha ya nimugoroba ni bwo abantu benshi baza guhaha, ariko twe tuba twamaze gutaha kubera umwijima. Iyo ukoresheje agatoroshi ntibiba bihagije, kandi gukoresha telefone nk’itara nabyo ntibyoroshye, ariko habaye hari amashanyarazi twakongera amasaha y’akazi, ubucuruzi bukazamuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko abaturage ba Winteko batagomba guhangayika kuko gahunda yo kubagezaho amashanyarazi yamaze gutangira binyuze mu mishinga itandukanye irimo uwo bafatanyamo na Banki y´Abarabu ishinzwe iterambere muri Afurika (BADEA).

Yagize ati: Amapoto y’amashanyarazi ari hafi kubageraho, hari imishinga ibiri irimo gushyirwa mu bikorwa, imwe izarangirana n’uyu mwaka indi irangire mu kwezi kwa 12, iyi mishinga izadufasha kongera amashanyarazi no kuyageza mu bice bitari byarayagezemo harimo na Winteko kandi bo amapoto ageze hano haruguru hafi yabo.”

Yakomeje avuga ko Akarere ka Nyaruguru gafite intego yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose bitarenze umwaka wa 2029, aho yagaragaje ko kuri ubu abaturage bamaze kugerwaho n’amashanyarazi bari hafi ya 90%, bityo n’ibice bisigaye bikazagerwaho mu gihe cya vuba.

Barasaba ko bahabwa umuriro bakava mu icuraburindi
Niyirora Noheli avuga ko bategesha ibihumbi 2 Frw bagiye kwiyogosheshereza 500 Frw
Dusabe Pacia avuga ko bagorwa no kubona aho bakura umuriro bagakora urugendo rurerure bagiye kuwushaka

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA