Pakistan yemeje ko yagabye ibitero bya gisirikare ku wa 28 Kamena 2026, ku mupaka wa Afghanistan bihitana 29 barimo n’abitwaje intwaro nyuma y’umunsi umwe abarwanyi bivugwa ko ari aba Afghanistan bagabye ibitero mu mujyi wa Karachi bigahitana abasirikare batatu.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri w’Itangazamakuru muri Pakistan, Attaullah Tarar yavuze ko icyo gikorwa cya gisirikare cyabaye mu rwego rwo gusubiza ibitero byinshi byagabwe n’imitwe yitwaje intwaro mu bice bitandukanye by’igihugu.
Tarar yavuze ko ibitero byagabwe mu buryo bwihariye byasenye ibirindiro bitatu biherereye mu Ntara za Paktia, Paktika na Kunar, asobanura ko izo ari intara ziri mu Burasirazuba bwa Afghanistan.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’aba-Taliban muri Afghanistan, Hamdullah Fitrat, yavuze ko ibyo bitero bya Pakistan byahitanye nibura abasivili 36, mu gihe abandi 163 byabakomerekeje.
Mu myaka ishize Pakistan yakomeje kwibasirwa n’ibitero byibasiye bikomeye polisi n’inzego z’umutekano ndetse abayobozi ba Pakistan bashinja Afghanistan gushyigikira umutwe wa Pakistan Taliban, uzwi ku izina rya TTP, n’indi mitwe bifatanyije kuba ari yo nyirabayazana w’ibitero bagabwaho.
Pakistan Taliban ni umutwe witwaje intwaro utandukanye n’aba-Taliban bayobora Afghanistan, nubwo iyo mitwe yombi ari inshuti kandi ikorana bya hafi.
Kuva muri Gashyantare 2026, abantu babarirwa mu magana biciwe mu mirwano yabereye ku mipaka y’ibihugu byombi ariko inshuro nyinshi hagiye habaho ibiganiro by’amahoro ariko byose byananiwe kugera ku masezerano arambye yo guhagarika imirwano.
Mu kwezi kwa Mata, u Bushinwa na bwo bwakiriye ibiganiro byahuje impande zombi, nyuma butangaza ko Pakistan na Afghanistan bemeranyije kutongera gukaza amakimbirane no gushaka uburyo bwo kuyakemura mu nzira y’amahoro.
Pakistan ishinja ubutegetsi bw’aba-Taliban muri Afghanistan guha ubuhungiro abarwanyi bagaba ibitero byica abantu muri Pakistan, cyane cyane abo mu mutwe wa Pakistan Taliban (TTP) nubwo Guverinoma ya Afghanistan yo ihakana ibyo birego.