Hibutswe abakozi 18 b’amagereza bishwe  muri Jenoside yakorewe Abatutsi 
Ubutabera

Hibutswe abakozi 18 b’amagereza bishwe  muri Jenoside yakorewe Abatutsi 

MICOMYIZA Fidele

June 25, 2026

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), rwibutse 18 bari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwiyemeza kugira ururuhare rufatika mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze mu kwigisha abafungiye ibyaha bya Jenoside. 

Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Evariste Murenzi yijeje ko uru rwego ruzakomeza gushishikariza abagifungiye ibyaha bya Jenoside gusaba imbabazi abo biciye ndetse batanga n’amakuru y’ahashyizwe  imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

CGP Evariste Murenzi yagize ati: ”RCS yiyemeje gukomeza kubungabunga amateka y’abahoze ari abakozi b’Amagereza, bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, turizeza imiryango yabo ko batazibagirana kandi umusanzu w’imirimo myiza yabaranze uzakomeza kuba igice cy’amateka ya RCS. 

Igikorwa cyo kwibuka abari abakozi b’amagereza, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ku wa Gatatu tariki 24 Kamena, kikaba cyitabiriwe n’abakozi ba RCS, abayobozi mu nzego za Leta, ndetse n’abagize imiryango y’inzirakarengane.

CGP Murenzi yakomeje agira ati: “Twebwe abakozi ba RCS tuzakomeza kwigisha abagifungiye ibyaha bya Jenoside, n’ibindi bifitanye isano na yo, ko bagomba kugira uruhare rufatika kandi ko bafite inshingano zo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda basaba imbabazi abo biciye no gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri yabishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.”

Yashimiye ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu uburyo budahwema guhumuriza no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’intambwe imaze guterwa mu guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneraguhugu, Kayumba Uwera Marie Alice yibukije abitabiriye iki gikorwa ko kurwanya no gukumira Jenoside ari inshingano ya buri wese nk’Abanyarwanda kuko bazi aho Jenoside yagejeje Igihugu. 

Ati: “Amateka aduhamiriza ko ingengabitekerezo ya Jenoside idakumiriwe ngo irandurwe iba itegura kwisubiramo kwa Jenoside. Kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside bibe inshingano ya buri munyarwanda”.

Yashimiye Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), kuri gahunda zose rufatanya n’iyi Minisiteri muri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bari hafi kurangiza ibihano kuko byose biri mu mujyo wo kubarinda isubiracyaha mu gihe bazaba bageze hanze.

Abari abakozi b’Amagereza 18 bamaze kumenyekana barimo Kanusu François Xavier wari Umuyobozi wa Gereza ya Gikongoro, Habimana Jean Nepomoscène wakoreraga Gereza Nkuru ya Kigali, Isabane Jean wari Umuyobozi wa Gereza ya Rilima, Kalisa Jean Claude wari Umuyobozi wungirije wa Gereza ya Butare, Kayumba Jean Damascène wari umukozi kuri Gereza ya Butare, Kimanuka Pierre Célestin wari ushinzwe ibarura muri serivisi z’amagereza.

Mugarura Emmanuel wari umufasha mu buganga kuri Gereza ya Nyanza,

Mukagatare Josephine wari umusosiyale kuri Gereza ya Kigali, Mukarusanga Agnès wari umusosiyale kuri Gereza Nkuru ya Kigali, Mutesi Tite wari umwarimu w’ububabji muri Gereza ya Kigali, Ndahiro Pascal wari Umuyobozi wa Gereza ya Kibungo, Ntambaraga Celestin wari umushoferi kuri Gereza ya Kibuye, Ntivuguruzwa Jean Marie Vianney wari umwarimu w’ububabji muri Gereza ya Kigali.

Hari kandi Nyirumuringa Dorothée wari umwanditsi kuri Gereza ya Kigali, Rutiyomba Emille wari umwarimu w’ububabji kuri Gereza ya Kigali, Semuhungu Jean Bosco wari Umuyobozi wa Gereza ya Kibuye, Umubyeyi Chantal wari umwanditsi kuri Gereza ya Nyanza, Uwizeye Prudence umusosiyale wakoraga mu ishami ry’ubuganga n’imibereho myiza y’abafugwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA