Rayon Sport yabonye umutoza mushya
Amakuru

Rayon Sport yabonye umutoza mushya

Imvaho Nshya

July 10, 2023

Ikipe ya Rayon Sport imaze gutangaza ko yabonye umutoza mushya ugiye gutoza iyi kipe ikunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo. 

Amakuru iyi kipe imaze gutangaza ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, agira ati “Umunya-Tunisia Yamen Alfani ni we mutoza wa Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe”.

Yamen Alfani yari asanzwe ari umutoza w’ikipe ‘Jeddah Sports Club’ ikipe yo mu kiciro cya Mbere muri Saudi Arabia ikinira ahitwa Jeddah.

Ni ikipe yashinzwe mu 1968.

Yamen yatoje amakipe arimo AS Soliman yo muri Tunisia, Al-Kawkab yo muri Saudi Arabia yakiniraga ahitwa Al Kharj na Al-Talaba yo mu gihugu cya Iraq kugeza agiye muri Jeddah avuyemo yerekeza mu ikipe ya Murera.

Yanditswe na KAYITARE Jean Paul 

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA