Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026.
Gorilla FC ni yo yatangiye neza umukino isatira cyane bidatsinze ku munota wa Cyenda yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kanamugire Roger ku mupira Akayezu
Jean Bosco yamuhaye awushyira mu rushundura.
Nyuma yo gutsindwa, Rayon Sports yatangiye kwinjira mu mukino igerageza kurema uburyo bwo gushaka igitego cyo kwishyura, ariko ubwugarizi bwa Gorilla FC buhagarara neza.
Mu minota 30’ Rayon Sports yakomeje gusatira ariko abakinnyi bayo basatira barimo Mugisha Didier ntibabyaze umusaruro uburyo babonaga.
Ku munota wa 36’ Kalifa Traore wa Gorilla FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira yateye, Uwumukiza Obed, ushyirwa muri koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 45+3, Ndayishimiye Richard yatsindiye Rayon Sports igitego cyo kwishyura kuri Coup-Franc nziza yateye ari hanze y’uruga rw’amahina nyuma y’ikosa, Moussa Omar yakoreye Mugisha Didier.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Mu igice cya kabiri, yatangiranye imbaraga nyinshi, buri kipe igerageza gutanguranwa kubona igitego cya kabiri.
Mu minota 55, umukino wajemo imvururu nyuma yaho Akayezu Jean Bosco akiniye nabi Tambwe Gloire, bituma abakinnnyi ku mpande zombi bahabwa amakarita y’umuhondo.
Ku munota wa 64’ Rayon Sports yahushije igitego cyabazwe ku mupira Ishimwe Ganijuru Elie yahinduye mu rubuga rw’amahina, usanga Tambwe Gloire awukinnye n’umutwe, umunyezamu Muhawenayo Gad arirambura awukuramo.
Mu minota 70, umukino wagabanyije umuvuduko amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati bituma n’uburyo bwo kurema igitego buba buke.
Iminota 10 ya nyuma yaranzwe no gusatira kwa Rayon Sports harimo ishoti ryatewe na Ndayishimiye Richard, umupira ukurwamo neza n’umunyezamu Gad wahise wiyongeza awufata neza.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza, bikaba biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatatu, tariki ya 29 Mata 2026.





