RDF yakiriye Ingabo za Nigeria ziri mu rugendo shuri mu Rwanda (Amafoto)
Uburezi

RDF yakiriye Ingabo za Nigeria ziri mu rugendo shuri mu Rwanda (Amafoto)

ZIGAMA THEONESTE

May 13, 2026

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ku wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026, bwakiriye itsinda ry’abasirikare 15 bo mu Ishuri rya Gisirikare rya Nigeria – Nigerian National Defence College, riri mu Rwanda mu rugendo shuri rw’iminsi itandatu, rwibanda ku bukerarugendo bushingiye ku bidukikije n’iterambere ry’Igihugu.

Muri uru ruzinduko, biteganyijwe ko aba basirikare bazasura ahantu hatandukanye mu Rwanda mu rwego rw’ubushakashatsi ku mutekano, iterambere n’ubudaheranwa bw’igihugu, banahabwe umwanya wo kwirebera uko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994, igihugu cyiyubatse, ndetse na politiki yakoreshejwe mu guteza imbere impinduka n’iterambere.

Mu kwakira iri tsinda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye Nigerian National Defence College kuba ryarahisemo u Rwanda rikahagirira uru rugendo shuri, anagaragaza ko ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi bukomeje kwaguka.

Gen Muganga yagize ati: “Ndashaka kongera gushimangira ubushake bwa RDF bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye busanzwe buri hagati yayo n’Ingabo za Nigeria, cyane cyane binyuze mu mahugurwa, uburezi ndetse na gahunda zo kungurana ubumenyi.”

Ebo Adegoke Timothy, uyoboye iri tsinda, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku ruhare zagize mu guteza imbere igihugu, binyuze mu kwiyubaka no guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Yanashimiye amahirwe yo guhabwa amasomo atandukanye no kungurana ibitekerezo bahawe n’abayobozi bakuru ba RDF.

Yagize ati: “Uru rugendo rwafashije abanyeshuri gusobanukirwa politiki n’ingamba u Rwanda rwakoresheje mu kwiteza imbere binyuze mu bukerarugendo bushingiye ku bidukikije n’imiyoborere myiza.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane bwa Gisirikare Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ingabo, Brig. Gen. Patrick Karuretwa, yavuze ko uru rugendo shuri rutanga amahirwe ku mpande zombi yo gusangira ubunararibonye no kurushaho gusobanukirwa ibibazo by’umutekano biriho muri iki gihe.

Yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibi bifite akamaro kanini mu gukomeza ubufatanye bw’igihe kirekire hagati y’impande zombi, ndetse no kwagura imyumvire ku iterambere n’ubudaheranwa bw’ibihugu. Aba basirikare n’abakozi baherekeje iri tsinda banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda n’urugendo rwarwo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gen Muganga yaganirije ingabo za Nigeria zasuye u Rwanda
Ingabo za Nigeria zasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zunamira inzirakarengane ziharuhukiye
Brig Gen Karuretwa yavuze ko kuba ingabo za Nigeria zasuye u Rwanda bishimangira umubano w’ibihugu byombi ukomeje kwaguka

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA