Umuramyi Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi, yateguje urugendo rw’ibitaramo by’isanamitima yise “Humura Healing Worship”, bizazenguruka Igihugu hagamijwe guhumuriza abantu.
Ni ibitaramo bizabimburirwa n’icyo azakorera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, mu rusengero rwa Assemblies of God Kabuga tariki 01 Gicurasi 2026, kuko urwo rusengero ruri mu bateye inkunga ibyo bitaramo.
Aganira n’itangazamakuru umwe mu barimo gufasha Tonzi gutegura ibyo bitaramo Camarade Holy, yagize ati: “Igitaramo ni icya Tonzi, ariko turi kugitegurana n’itorero rya Assemblies of God Kabuga kuko ari bo batwakiriye.”
Akomeza avuga ko biteganyijwe ko ibyo bitaramo azajya abikora buri mwaka kuko uwo muhanzi yasanze agomba gutanga umusanzu we mu guhumuriza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Kizajya kiba buri gihe mu minsi 100 yo Kwibuka mu rwego rwo guhumuriza imitima y’Abanyarwanda”.
Yongeraho ati:” Ni gahunda yatangijwe na Tonzi yo kuzenguruka ahantu hatandukanye mu ivugabutumwa ry’isanamitima. Kuri ubu ikaba itangirijwe kuri Assembles of God ku bufatanye na Rev. Pastor Kamasa na Diane. Bizakomeza kuzenguruka Uturere twose tw’Igihugu”.
Abandi baramyi bazafasha iteraniro mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana muri icyo gitaramo barimo Golgotha Choir, True Vine Worship Team na Shinning Ministry, bose bakazatanga ubutumwa bw’ihumure n’icyizere mu mitima y’abantu bazitabira.
Abategura ibyo bitaramo bavuga ko habaye hatangajwe icya mbere, amatariki n’uko ibindi bitaramo bizagenda bikurikirana bazabitangaza vuba.
Mu myaka Tonzi amaze mu muziki wa Gospel amaze kugira alubumu 10 ari zo “Humura”, “Wambereye Imana”, “Wastahili”, “Izina”, “I Am a Victor”, “Amatsiko”, “Akira”, “Amakuru”, “Respect” na “Mubwire”. Uyu muhanzi kandi aherutse no gushyira ku isoko igitabo yise An Open Jail, kigaruka ku rugendo rw’ihungabana yagize.

