Rusizi: Abafitanye isano n’abokamwe n’ingabitekerezo ya Jenoside baba mu mahanga basabwe kubigisha bakayizinukwa
Amakuru

Rusizi: Abafitanye isano n’abokamwe n’ingabitekerezo ya Jenoside baba mu mahanga basabwe kubigisha bakayizinukwa

NDOLI Sitio

June 9, 2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabye Abanyarwanda bafite abo bafitanye isano bari hanze y’u Rwanda bumvikana kenshi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, kubigisha bakayireka bakayizinukwa burundu kuko nta ho bizabageza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Alfred Habimana yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha kwibuka abari abakozi barwo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Yagize ati: “Birababaje kuba nyuma y’imyaka isaga 32, abagiye bahunga bagifite umugambi wo gutsemba Abatutsi, bakumva ko bakomeza uwo mugambi. Hari na bamwe bakiri mu Rwanda bashyigikira iyo ngengabitekerezo.”

Yunzemo ati: “Turasaba rero Abanyarwanda kudaha umwanya abagifite ibitekerezo nk’ibyo, barebe aho igihugu kigeze, abo ngabo bakiri hanze bagihembera urwango, bari mu bihugu duturanye nyabuneka mwebwe muri mu gihugu turabasaba kubima amatwi no kubabwira ukuri ku gihugu cyacu.”

Komiseri ushinzwe itangazamakuru mu muryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 (IBUKA), mu Karere ka Rusizi, Uwizeyimana Emmanuel yagaragaje ko kwibuka bifasha abarokotse gutsinda urupfu.

Ati: “Kwibuka rero ni ingenzi, hari impamvu kuko bidufasha gutsinda urupfu, kwibuka kandi bituma umuryango wongera kubaho, kwibuka kuri twe twarokotse bidufasha kumva ko turi mu gihugu kizima kitwishimiye aho dufite uburenganzira bungana. Kwibuka ni ugusigasira igihango dufitanye n’abacu batuvuyemo, muri iyi minsi hari ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside biri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ariko urubyiruko ntimukwiye kubyishoramo cyane cyane mushukwa n’abakuze.”

Sanjay Sharma, umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha yavuze ko bazakomeza gufasha abarokotse bafite ababo bari abakozi bakicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Nk’ikimenyetso cyo kwifatanya n’abahagarariye abari abakozi b’uruganda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, uruganda rwa Shagasha ruratanga inka ebyiri none, muri rusange tumaze gutanga inka 34 dushyigikira ino miryango, uruganda rufatanyije n’Akarere rukomeje gushyigikira imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.”

Abahawe inka bavuze ko bari basanzwe babayeho nabi kubera batabonaga amata ndetse n’ifumbire ariko ubwo babonye inka ibyo bibazo bigiye gucyemuka. Habarurwa abari abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagera kuri 38, ubuyobozi buvuga ko bukomeje gushaka amakuru kugira ngo n’abandi bazamenyekana bajye bibukwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA