Umumotari wavaga mu Mujyi wa Rusizi yerekeza mu Murenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi ahetse ibilo 100 by’ibishyimbo, yagonze umwana w’imyaka ibiri ageze mu Mudugudu wa Karushaririza, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe aramukomeretsa bikabije, apfa ageze mu Bitaro bya Gihundwe.
Ku wa Gatandatu tariki ya 8 Kanama 2026, ni bwo uyu mwana w’imyaka ibiri yagonzwe arimo kwambukiranya umuhanda, umumotari ahita asiga moto ye aho yamugongeye atega indi, amwihutishiriza ku Bitaro bya Gihundwe ariko nyuma y’iminota 30 ahita ashiramo umwuka.
Maombi Aline wari uri aho iyo mpanuka yabereye, yabwiye Imvaho Nshya ko ari hafi y’agasantere k’ubucuruzi hakunze guhurira abantu benshi, hanakinira abana benshi mu bihe by’ibiruhuko, abandi bakahanyura bajya gukinira ku bibuga by’umupira binyuranye biri mu Murenge wa Gihundwe.
Ati: “Umumotari yari ahetse umufuka w’ibilo 100 by’ibishyimbo, avuduka cyane kuko ari umuhanda bari gukora ngo ushyirwemo kaburimbo umeze neza, umwana yambukiranya umuhanda asanga abandi bari kumwe umumotari aramugonga umwana arakomereka bikomeye. Motari yahise ava kuri moto yari ari ho ayisiga aho atega indi yihutana umwana kwa muganga, hashize nk’iminota 30 baduhamagara batubwira ko amaze gupfa.”
Avuga ko ababyeyi b’umwana batari bari hafi ubwo yagongwaga na bo bakaba bahageze basanga amaze gupfa. Bahati Samuel, umuturanyi w’umuryango wabuze umwana, yavuze ko bafite impungenge z’abana babo ku bw’ibinyabiziga binyura muri uyu muhanda bifite umuvuduko ukabije.
Ati: “Dufite impungenge z’abana bacu n’ibinyabiziga binyura hano ku muvuduko ukabije cyane cyane muri ibi bihe by’ibiruhuko usanga abana ari benshi mu muhanda nk’aha hafi ya santere y’ubucuruzi bajya gukina n’utwana duto ababyeyi baba basigiye abo bakuru tukabakurikira, ibyo binyabiziga bikaba byabagonga nk’uko bigendekeye uriya.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Iyakaremye Jean Pierre yavuze ko umwana akimara gupfa umumotari yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.
Na we akeka ko uyu mumotari yakoresheje umuvuduko mwinshi muri uyu muhanda ari na yo mpamvu yagonze uyu mwana. Ati: “Kubera ko aho uyu muhanda utunganirijwe ngo ushyirwemo kaburimbo akenshi abamotari bahanyurana umuvuduko ukabije, n’uriya yavudukaga cyane kuko iyo aba agenda yitonze, amenye ko ageze ahahurira abantu benshi, n’iyo amugonga atari kumubabaza cyane ngo umwana arinde ahaburira ubuzima.”
Yasabye abatwara ibinyabiziga mu muhanda Gihundwe-Nkanka kujya baringaniza umuvuduko, cyane cyane bageze ahahurira abantu benshi cyangwa babona abantu imbere yabo kugira ngo birinde impanuka za hato na hato zirimo n’izitwara ubuzima bw’abantu.
Yasabye kandi ababyeyi bafite abana bato kubaba hafi ntibabaterere abandi ngo bigendere, kuko nk’uwo iyo aba ari kumwe n’umubyeyi we cyangwa yagumye mu rugo ntakurikire abandi bana atari kuba yagonzwe ngo abure n’ubuzima.