Ntibibuka w’imyaka 47 wo mu Mudugudu wa Nyanzu, Akagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro, yahanutse ku rutare rwari rukikijwe n’ibyatsi yahiraga ngo abone icyarire cy’inka yikubita hasi ahita ashiramo umwuka.
Umuturanyi we yabwiye Imvaho Nshya ko nyakwigendera yaguye ari kumwe n’umwana we w’imyaka 13 bari bajyanye ngo aze kumutwaza icyo cyarire. Ati: “Ryari ibuye ry’urutare yahiraga ibyatsi byameze iruhande rwaryo ashaka icyayire cy’inka ye. Yarinyereyeho akubitaho agatwe k’inyuma arahubuka yikubita hasi ahagera yamaze gupfa. Umwana we w’imyaka 13 bari kumwe ni we watanze amakuru tuhageze dusanga byarangiye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yavuze ko bikimenyekana abaturage bahuruye, bakanga kumukoraho ngo bamenye niba hari ahandi yakomeretse kuko amaraso yo bayabonaga.
Ati: “Yahamije ko Ntibibuka yahiraga icyarire iruhande rw’urutare, arunyereyeho yikubita hasi, arapfa. Uyu Murenge ugizwe ahanini n’imisozi n’ibitare bihanamye. Turasaba abaturage kwirinda. Niba umuturage agiye kwahira nk’icyo cyarire yahire ahamuha umutekano.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahageze rutwara umurambo wa Ntibibuka mu Bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma.