Umunyarwenya Tenge Tenge wo muri Uganda yatangaje ko yishimiye uburyo u Rwanda rutekanye kandi rufite isuku bityo yifuza kuba yahamara nibura imyaka itanu. Ni bimwe mu byo yagarutseho mu Kiganiro yagiranye na RBA tariki 31 Nyakanga 2026, ubwo yari abajijwe uko yabonye u Rwanda.
Yagize ati: “Icya mbere u Rwanda rurasukuye, ni rwiza, ruratekanye nahakunze. Nakabaye nifuza kuhaguma nibura imyaka itanu.”
Uyu munyarwenya avuga ko guhuza kuba icyamamare kandi ari umwana yabishobojwe n’abajyanama be bamufasha mu bwamamare bakomeza kuzirikana ko ari umwana.
Uwo munyarwenya hamwe n’itsinda ry’abamuherekeje bageze ku Kibuga mpuzamahanga cya Kigali tariki 29 Nyakanga 2026, aje mu gitaramo cyiswe Tintin Summer Festival 2026, kigenewe abana gusa.
Biteganyijwe ko Tenge Tenge ari butaramire abana ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2026 muri ‘Tintin Kids Play Centre’ ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
