U Bwongereza bugiye gushyiraho amasaha abuza abakiri bato gukoresha imbuga nkoranyambaga
Mu Mahanga

U Bwongereza bugiye gushyiraho amasaha abuza abakiri bato gukoresha imbuga nkoranyambaga

Imvaho Nshya

July 15, 2026

Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje umushinga mushya ugamije kurinda urubyiruko ingaruka z’imbuga nkoranyambaga, aho abafite imyaka 16 na 17 bazajya babuzwa gukoresha imbuga nka Instagram, TikTok na YouTube hagati ya saa sita z’ijoro na saa kumi n’ebyiri za mugitondo. Icyakora, abazabishaka bazaba bashobora gukuraho iyo mipaka binyuze mu guhindura igenamiterere (settings) rya konti z’imbuga nkoranyambaga zabo.

Guverinoma ivuga ko izanasaba ibigo by’ikoranabuhanga guhagarika ku buryo busanzwe (default) uburyo bukomeza gukurura abakoresha imbuga nkoranyambaga, burimo aho amashusho yikina (auto play) na ‘infinite scroll’ ituma umuntu akomeza kureba ibikubiye ku mbuga nkoranyambaga adahagarara. Ibi ngo bizafasha urubyiruko gusinzira neza, kwibanda ku masomo no kumarana igihe kinini n’imiryango yabo.

Uyu mushinga uje nyuma y’uko muri Kamena 2026 Guverinoma itangaje ko abana bari munsi y’imyaka 16 bazabuzwa burundu gukoresha zimwe mu mbuga nkoranyambaga.

Biteganyijwe ko izi ngamba nshya zizagezwa mu Nteko Ishinga Amategeko mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira, zigatangira gushyirwa mu bikorwa umwaka utaha.

Nubwo hari abashyigikiye uyu mushinga, bamwe mu baharanira uburenganzira bw’abana n’impuguke mu ikoranabuhanga bavuga ko utazatanga umusaruro uhagije kuko abangavu n’ingimbi bazaba bashobora kwikuriraho ibyo bibazo binyuze mu igenamiterere, abandi bakagaragaza ko kutagira ingamba zo kugenzura ikoreshwa rya VPN bishobora gutuma kubahiriza ayo mabwiriza bigorana cyane.

BBC ivuga ko Guverinoma ishingira ku igerageza yakoreye ku rubyiruko 300 ryagaragaje ko kugabanya ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga nijoro byongera igihe cyo gusinzira no kuzamura imibereho myiza y’abana.

Yanditswe na NIYIRORA Théogène

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA