U Rwanda na UNHCR biyemeje  imikoranire mishya
Politiki

U Rwanda na UNHCR biyemeje  imikoranire mishya

ZIGAMA THEONESTE

December 5, 2023

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gushyiraho inzira nshya z’imikoranire n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR). 

Byagarutsweho ku wa Mbere tariki ya 04 Ukuboza 2023, ubwo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiraga Mamadou Dian Balde, Umuyobozi wa UNHCR ushinzwe Akarere k’Iburasirazuba, Ihembe ry’Afurika  n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

UNHCR isanzwe ifatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byo kwita ku mibereho myiza y’impunzi ziri mu Rwanda, ndetse ishima cyane Politiki y’u Rwanda yo kwakira impunzi n’abimukira, igahamya ko itanga ibisubizo birambye.

Muri Mata 2021, Umuyobozi Mukuru wa UNHCR Filippo Grandi, ubwo yagirira uruzinduko mu Rwanda  yarabishimangiye, bu’umwihariko ashima ubunyamwuga mu kwakira impunzi n’abomukira bijyana n’umutima utabara uranga Abanyarwanda. 

Icyo gihe yashimye uko impunzi Leta yakiriye zaturutse muri Libya zibayeho, by’umwihariko agaragaza ko icyemezo Perezida Paul Kagame yafashe cyo kuzicumbikira kidasanzwe.

Imibare igaragaza ko  u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 130, ziganjemo izikomoka mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Eritrea, Ethiopia, Afghanistan na Sudani.

Ku bufatanye na UNHCR kandi, u Rwanda rwatangije gahunda zo gufasha impunzi kwibona muri gahunda z’igihugu ku buryo zabashwa no gukora imirimo itandukanye yatuma zibeshaho.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA