U Rwanda n’u Bufaransa basinyanye amasezerano abiri y’ubufatanye
Politiki

U Rwanda n’u Bufaransa basinyanye amasezerano abiri y’ubufatanye

KAMALIZA AGNES

June 3, 2026

U Rwanda n’u Bufaransa bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye  yerekeye  abimukira ndetse no korohereza  imiryango  y’Abadipolomate bakorera mu bihugu byombi bakabona amahirwe y’akazi muri ibyo bihugu.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 03 Kamena 2026, na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa,  François Nkulikiyimfura n’Umuyobozi ushinzwe abanyamahanga muri Minisiteri y’Umutekano y’u Bufaransa, Laurent Touvet, na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Aurélie R. Gazzera. Nyuma yo gusinya bashimangiye  ko ayo masezerano azarushaho kwimakaza no kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi.

Aya masezerano kandi agamije guteza imbere ubufatanye mu gukemura ibibazo by’abimukira no kurushaho korohereza imiryango y’Abadipolomate gukorera mu bihugu barimo mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano uri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Ni amasezerano asinywe nyuma y’uruzinduko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame  yagiriye mu Bufaransa ku wa 02 Kamena 2026, aho hatashywe  Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyubatswe  rwagati mu Murwa Mukuru wa Paris. Perezida Kagame yashimiye Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ku bw’icyo kimenyetso  ashimangira ko  uru rwibutso ruzakomeza gusigasira ukuri.

Yagaragaje ko icyizere hagati y’ibihugu byombi  cyari cyarasenywe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimangira ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa  wazahutse wubakiye ku cyizere hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gukorana n’u Bufaransa nk’umufatanyabikorwa w’ingirakamaro mu nzego zitandukanye. Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wagiye unyura mu bihe bikomeye, ariko mu myaka ya vuba wongeye kuzahurwa mu rwego rwa dipolomasi, ubukungu n’ubufatanye mu iterambere. 

Mu myaka ya za 1970 kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Bufaransa bwari umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta yari iyobowe na Perezida Juvénal Habyarimana,kuko bwatangaga inkunga mu bya gisirikare, uburezi n’iterambere.

Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990, u Bufaransa bwakomeje gushyigikira Leta yariho icyo gihe nubwo bwabonaga ko ibyategurwaga byari Jenoside kugeza ubwo yashyirwaga mu bikorwa bukiri umufatanyabikorwa w’ingirakamaro.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwakomeje kunenga uruhare rw’u Bufaransa mu gushyigikira ubutegetsi bwateguye  bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi byatumye umubano hagati y’ibihugu byombi uzamo amakimbirane ya politiki n’ay’ubutabera.

Mu 2006, u Rwanda rwaciye umubano wa dipolomasi n’u Bufaransa nyuma y’aho Umucamanza w’Umufaransa Jean-Louis Bruguière asohoreye impapuro zo guta muri yombi bamwe mu bayobozi b’u Rwanda.

Mu 2009, ibihugu byombi byongeye gusubukura umubano wa dipolomasi nyuma uza gukomezwa n’ingendo z’Abakuru b’Ibihugu, harimo uruzinduko rwa Perezida Nicolas Sarkozy i Kigali mu 2010 ndetse n’urwa Perezida Kagame i Paris mu 2011. 

Mu 2021, Komisiyo y’amateka iyobowe na Vincent Duclert yashyizweho n’u Bufaransa yasohoye raporo yemeza ko u Bufaransa bwagize “uruhare rukomeye kandi ruremereye” mu byabaye mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994, nubwo itabushinje ubufatanyacyaha muri Jenoside. 

Muri Gicurasi 2021, Perezida Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko rw’amateka i Kigali aho yemeye ko u Bufaransa bwagize inshingano zikomeye ku byabaye mu Rwanda, kandi asaba imbabazi zishingiye ku kuri aho byarushijeho kuba intambwe ikomeye mu kuzahura umubano.

U Rwanda n’u Bufaransa basinye amasezerano y’ubufatanye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA