MINUBUMWE yasabye abaturage gushyigikira ubuyobozi butanga icyerekezo cyiza 
Imibereho

MINUBUMWE yasabye abaturage gushyigikira ubuyobozi butanga icyerekezo cyiza 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

June 21, 2026

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yasabye abaturage kurwanya ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, isaba abaturage kwihatira kuyisobanukirwa.

Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascène yabikomojeho kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Kamena ubwo yitabiraga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  cyabereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza. Mu kiganiro yatanze, Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko iyo ngengabitekerezo bakwiye kuyisobanukirwa n’ibyayiranze kuko ari wo musingi wo kurinda Igihugu ibyonnyi byagisubiza mu icuraburindi rya Jenoside.

Ati: “Iyi ngengabitekerezo muyimenye kugira ngo tumenye ibibi byayiranze tubikumire, turinde Igihugu cyacu dufashe ubuyobozi bw’Igihugu bwiza dufite kuko ni ubuyobozi noneho buha icyerekezo cyiza buri Munyarwanda, ni ibintu bitigeze bibaho ku butegetsi bwa Perezida Kayibanda na Habyarimana, byaherukaga ku gihe cy’Abami. Ubuyobozi bwacu rero tugomba kuburinda, kubukunda no kubwubaha.” 

Muri icyo gikorwa, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 43 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

Minisitiri Dr. Bizimana yagarutse ku gaciro ko gushyingura mu cyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yagize ati: “Aba-PARMEHUTU n’Interahamwe ntibigeze batekereza na rimwe ko bashobora kuzatsindwa tugashobora kuza tugashyingura abacu mu cyubahiro, tukabavuga ibigwi kandi n’amabi y’abajenosideri tukayavuga, ariko tukayavuga dukosora.” 

Yaboneyeho gukomeza abarokotse jewnoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abizeza ko ibyabaye bitazasubira kandi Leta y’u Rwanda izakomeza kubana na bo. 

Amateka y’Ingengabitekerezo y’Urwango n’Amacakubiri mu Rwanda

Mu Rwanda, ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri yagiye yubakwa mu bihe bitandukanye by’amateka, cyane cyane kuva mu gihe cy’ubukoloni kugeza habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbere y’ubukoloni, Abanyarwanda bari bafite ubwenegihugu bumwe, bavuga ururimi rumwe kandi basangiye umuco. Ibyiciro by’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa byari bihari, ariko ntibyafatwaga nk’amoko atandukanye ahubwo impuguke mu mateka zigaragaza ko ibi byari ibyiciro by’ubukungu n’imibereho.

Abakoloni b’Abadage n’Ababiligi binjije imyumvire y’amoko ashingiye ku nyigisho z’ivangura. Bashyizeho uburyo bw’ubutegetsi bwari bushingiye ku gutandukanya abaturage, banashyiraho indangamuntu zandikwagaho ubwoko mu 1933-1934 birushaho kwimika amacakubiri hagati y’Abanyarwanda.

Mu mpera z’ubukoloni havutse inyandiko n’amashyaka bya politiki byashimangiraga itandukaniro hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Mu 1959 habaye imvururu n’ihohoterwa ryibasiye Abatutsi, abenshi bahunga igihugu bikurikirwa n’icyiswe kubona ubwigenge mu 1962 ariko wari umutego wakomeje gufata Abanyarwanda bagumye mu myumvire ya gikoloni kugeze ibagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri Repubulika ya Mbere yabayeho mu mwaka 1962 kugeza mu 1973, amacakubiri yakomeje kugaragara mu miyoborere, Abatutsi bari barasigaye mu Gihugu bakomeje guhezwa mu burezi, mu kazi no mu buyobozi. Ibitero byibasiraga Abatutsi byagiye bibaho mu bihe bitandukanye.

Muri Repubulika ya Kabiri yakurikiyeho kuva mu 1973 kugeza mu 1994, Politiki y’ivangura n’amacakubiri yakomeje kwimakazwa hashyirwaho gahunda yiswe  “iringaniza” (équilibre ethnique et régional) yakomeje guha abantu amahirwe hashingiwe ku moko cyangwa ku Turere bakomokamo. Mu myaka ya za 1990, urwango rwakajijwe n’itangazamakuru ndetse n’abanyapolitiki.

Ingengabitekerezo y’urwango yo kwibasira Abatutsi yari imaze imyaka myinshi yigishwa no gukwirakwizwa yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994, ihitana abasaga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa.

Nyuma ya Jenoside, u Rwanda rwafashe ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri binyuze mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, gukuraho amoko mu ndangamuntu no mu miyoborere yose y’Igihugu, gushyiraho no kubahiriza amategeko ahana ingengabitekerezo ya Jenoside, kwigisha amateka ya nyayo y’u Rwanda no gukomeza gahunda z’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 43 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA