Icyiciro cya mbere cy’ibikomoka kuri peteroli u Rwanda rwatumije binyuze mu masezerano rwagiranye n’ibihugu bya Kenya na Tanzania, kizagera mu Rwanda mu kwezi gutaha kwa Kanama 2026.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Kajangwe Antoine Marie, yavuze ko muri iyi mikorere mishya yo kwigerera ku isoko hitezwe ko Igihugu kizihaza ku bikomoka kuri peteroli ndetse gisagurire n’andi masoko yo mu karere ruherereyemo.
Ibi minisitiri Kajangwe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) aho yavuze ko amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Kenya na Tanzania mu minsi ishize azorohereza abacuruzi b’ibikomoka kuri peteroli kubibona bitanyuze hirya no hino.
Yagize ati: “Ikigiye guhinduka ni uko aho kugira ngo bagurire kuri izo sosiyete zo mu bindi bihugu bazajya bagurira kuri sosiyete Nyarwanda noneho na yo yagiye ku isoko mpuzamahanga.”
Akomeza avuga ko kandi imikorere mishya yo gutumiza ibikomoka kuri peteroli mu bihugu biyicukura bikanayicuruza itunganyije bizatuma ibiciro byabyo bidahindagurika bitume n’u Rwanda rusagurira n’isoko ryo mu karere k’ibiyaga bigari.
Ati: “Icyifuzo ni uko tuzaba dufite ibikomoka kuri peteroli bihagije bishobora guhaza isoko nyarwanda bigahaza n’isoko ryo mu karere.”
Minisitiri Kajangwe yavuze ko mu gutangira bahereye kuri lisansi na mazutu, ariko ko bazongeraho n’amavuta akoreshwa n’indege ndetse na gazi ikoreshwa mu guteka.
Tariki 29 Kamena 2026 ni bwo intumwa z’u Rwanda na Kenya zashyize umukono ku masezerano yorohereza u Rwanda gutumiza no kubika ibikomoka kuri peteroli, hakurikiyeho andi u Rwanda rwasinyanye na Tanzania tariki 3 Nyakanga 2026 yose agamije ubufatanye mu korohereza abacuruzi ndetse n’abakoresha ibikomoka kuri peteroli.
Bamwe mu bacuruzi n’abakenera ibikomoka kuri peteroli bavuga ko biteze byinshi byiza bizaturuka ku mikorere mishya.
Umwe mu bayikenera witwa Nkusi Asiel yagize ati: “Twari tumerewe nabi cyane ariko mu by’ukuri turashima cyane Leta y’u Rwanda kuko ihora itekerereza Abanyarwanda neza, kuba bagiye kwigerera ku isoko bakaba bagiye kwirangurira. Ndumva bizadufasha cyane mu buryo bwo kumanura ibiciro ku bicuruzwa bya peteroli.”
Umucuruzi witwa Ngabonziza Tharcisse na we yagize ati: “ Bizadufasha cyane mu buryo bwokumanura ibiciro ku biciruzwa bya peteroli, mu ntangiriro z’uyu mwaka twahuye n’ibibazo bikomeye cyane muri iki gice, kubera intambara iri mu barabu, bituma ibiciro bizamuka cyane.
Leta y’u Rwanda yaradufashije cyane haba mu gushora amafaranga menshi muri iki gice kugira ngo ibiciro bye kuzamuka, haba no gushyiraho abakozi ku cyambu cya Dar es Salam ndetse n’ahandi henshi mu buryo bwo kugira ngo ibikomoka kuri peteroli ntibizabe bikeya muri iki gihugu cyacu.
Mu mwaka wa 2024, peteroli ni yo yabaye igicuruzwa cya mbere cyatumijwe mu mahanga, ifite agaciro ka miliyoni 680 z’Amadolari ya Amerika, bingana na hafi 10% by’ibicuruzwa byose u Rwanda rwatumije hanze.
Mu rwego rwo kurushaho kwihaza no kwirinda ibura rya peteroli, u Rwanda rwagejeje ubushobozi bwo kubika ibikomoka kuri peteroli kuri litiro miliyoni 118 ndetse rukomeje kwagura ububiko no guteza imbere ikoreshwa ry’izindi ngufu zisukuye zirimo gaz yo gutekesha (LPG) n’ikoreshwa ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.