U Rwanda ruritegura kwizihiza umunsi w’Intwari  ku nshuro ya 32 
Imibereho

U Rwanda ruritegura kwizihiza umunsi w’Intwari  ku nshuro ya 32 

KAMALIZA AGNES

December 18, 2025

U Rwanda rwatangiye imyiteguro yo kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku wa 01 Gashyantare 2026, ukaba uzaba wizihijwe ku nshuro ya 32 aho ufite insanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rugaragaza ko umunsi w’Intwari wahariwe kwibuka, gusingiza no kuzirikana ibikorwa bihebuje by’indashyikirwa byaranze Intwari z’Igihugu zitanze zitizigama ziharanira ineza, ubumwe, amahoro n’iterambere by’u Rwanda.

Mu nama itegura umunsi w’Intwari yabaye kuri uyu wa 18 Ukuboza 2025, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO Nkusi Deo, yagaragaje ko urwo rwego  rugira uruhare mu gutegura politiki yerekeye Intwari z’Igihugu n’itangwa ry’imidali cyangwa impeta by’ishimwe.

Avuga ko umuco w’ubutwari n’ubumwe ari byo byubatse Igihugu kandi ari na byo nkingi yo kugiteza imbere.

Asaba Abanyarwanda gukomeza uwo muco w’ubumwe nkuko bikubiye mu nsanganyamatsiko kandi ko ari bwo buzubaka Igihugu haba muri iki gihe no mu kizaza.

Yagize ati: “CHENO Iributsa ko ubutwari n’ubumwe ari byo byubatse Igihugu cyacu kandi bizakomeza kugiteza imbere. Irakangurira buri wese kuzirikana umurage w’ubutwari; gushima abakitangiye, gukomeza umuco wo gukunda Igihugu, kunga ubumwe, kubana neza no guharanira icyateza imbere Igihugu.”

Nkusi yasabye urubyiruko by’umwihariko gukomeza uwo muco w’ubutwari, guhanga ibishya, gukora cyane no gusigasira ibyagezweho, gushimangira ibyiza byagezweho mu mibereho n’imibanire myiza y’Abanyarwanda, hashyirwa imbere ibyubaka umuryango.

Biteganyijwe ko ukwezi k’ubutwari kuzatangira ku wa 04 Mutarama 2026, hakaba hazifashishwa ibitangazamakuru bitandukanye n’imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa biteganyijwe muri uko kwezi birimo; imikino, gutaha ibikorwa by’iterambere byagezweho, ibitaramo n’ibindi.

Ibyiciro by’Intwari u Rwanda ruzirikana harimo; Imanzi; ikaba ari Intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje.

Hari icyiciro cy’Imena, ikaba ari Intwari y’inkwakuzi mu kugaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe mu gihugu birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro n’urugero bihanitse.

Hakaza n’Intwari y’Ingenzi iyinga Imena, ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibitekerezo cyangwa ibikorwa by’ingirakamaro birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro gakomeye n’urugero ruhanitse.

Ibiganiro bitegura kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 32 byatangiye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Nkusi Deo yagaragaje ko hatangiye imyiteguro yo kwizihiza umunsi w’Intwari z’ Igihugu ku nshuro ya 32

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA