Itsinda ryaturutse muri Banki y’Abadage y’Iterambere (KfW) riri mu Rwanda aho ryaje mu butumwa bwo gusuzuma ahazashorwa imari mu kongerera imbaraga ibikorwa byubaka ubudahangarwa bw’Imijyi y’u Rwanda ikora ku Kiyaga cya Kivu ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Imihindagurikire y’ibihe igira ingaruka zikomeye ku mijyi ikora ku Kiyaga cya Kivu nka Rubavu, Karongi na Rusizi, iteza imvura nyinshi ishobora guteza imyuzure yangiza ibikorwa remezo, imihanda, inyubako n’ibindi bikorwa by’ubukungu byo ku nkengero z’ikiyaga. Mu Ntara y’Iburengerazuba, imyuzure n’inkangu biri mu byago bikunze kugaragara bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.
Kubera imiterere y’udusozi twinshi dukikije Ikiyaga cya Kivu, imvura nyinshi itera inkangu n’isuri bikangiza ubutaka, ibikorwa remezo ndetse n’ingo z’abaturage. Ubushakashatsi bwerekana ko isuri mu gace kegereye Ikiyaga cya Kivu ikomeje kwiyongera kubera imvura nyinshi n’ikoreshwa ry’ubutaka ridakwiye.
Iyo suri kandi itwara ubutaka bwinshi ikabushyira mu Kiyaga cya Kivu, bikagabanya ubwiza bw’amazi ndetse bikagira ingaruka ku burobyi. Hari impungenge ko imyanda n’ibitaka byinjira mu kiyaga bishobora kugabanya umusaruro w’amafi. Iyo habaye isuri n’imyanda myinshi mu mazi, ahororerwa amafi harangirika, umusaruro ukagabanyuka, bigateza igihombo ku baturage.
Ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zinavugwaho kugira ingaruka ku bukerarugendo bukorwa mu Kiyaga cya Kivu no mu nkengero zacyo kuko imvura nyinshi, inkangu n’ihindagurika ry’ibihe bishobora kugabanya ibikorwa by’ubukerarugendo no kwangiza ibikorwa remezo byakira ba mukerarugendo.
Nanone kandi hatabayeho gukumira ibibazo nk’ibi hakiri kare hari ubwo hanavuka ibibazo by’ubuzima kuko imyuzure ikunze guteza indwara ziterwa n’amazi mabi, kwangirika kw’ibikorwa by’isuku ndetse no kwimura abaturage baturiye ikiyaga.
Izindi ngaruka zishingira ku bihombo bituruka ku kwangirika kw’imihanda, ibiraro, amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwa remezo bisaba amafaranga menshi yo kubisana, bikadindiza iterambere ry’iyo mijyi.
Iryo tsinda riri mu ruzinduko mu Rwanda ryahuye n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), abo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) ndetse n’abayobozi b’Uturere twa Rubavu, Karongi na Rusizi aho uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa.
Ryasuye kandi site zitandukanye muri utwo Turere, ahari ibikorwa byinshi byakozwe mu rwego rwo gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zigira ingaruka ku Kiyaga cya Kivu no ku Mujyi wa Rubavu.
Nanone kandi batemberejwe mu byogogo biregamamo amazi y’imvura mbere yo gukomereza mu migezi irasukira mu Kiyaga cya Kivu biteganyirizwa gutunganywa mu guhangana n’ibyago bituruka ku mihindagurikire y’ibihe bigira ingaruka ku mijyi ya Rubavu na Karongi.
Banki ya KfW yiyemeje gukora ishoramari riri hagati ya miliyoni 20 na 40 z’Amayero (hagati ya miliyari 32 na 64 z’amafaranga y’u Rwanda), bikaba biteganyijwe ko iryo shoramari rishobora no kongerwa rikagera kuri miliyoni 80 z’Amayero (ni ukuvuga miliyari 128 z’amafaranga y’u Rwanda) mu mishinga inyuranye irimo n’uyu ukora ku mijyi ikora ku Kiyaga cya Kivu.




