Agahinda kenshi kugarije Uganda nyuma y’uko abanyeshuri bagera kuri 20 n’umuntu mukuru umwe bitabye Imana mu mpanuka ikomeye ya bisi y’ishuri yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 16 Nyakanga 2026, mu Mudugudu wa Chekwatit, mu Karere ka Kapchorwa, mu burasirazuba bwa Uganda.
Bisi yakoze impanuka yari iya ‘King David Junior School i Ndejje’ mu gace ka Makindye, i Kampala. Iyi modoka yari itwaye abanyeshuri bari bavuye mu rugendoshuri bari bakoreye ahantu nyaburanga hazwi nka ‘Sipi Falls.’
Polisi ya Uganda yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko umushoferi, utaramenyekana amazina ye, yabuze ububasha bwo kugenzura imodoka nyuma y’uko bisi igize ikibazo cya tekiniki. Yavuye mu muhanda, igonga ibuye rinini ryari ku nkengero zawo mbere yo kugwa igahirima ku musozi wa Chekwatit Hill, ahantu hasanzwe hazwiho kubera impanuka zikomeye.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda ushinzwe ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Michael Kananura, yavuze ko kugeza ubu hamaze kwemezwa urupfu rw’abantu 21, barimo abanyeshuri 20 n’umuntu mukuru umwe. Yakomeje avuga ko abandi bakomeretse, barimo abantu bakuru batatu n’abana, bahise bajyanwa kuvurirwa kuri Kaserem Health Centre IV, Ibitaro Bikuru bya Kapchorwa ndetse no kuri Mbale Regional Referral Hospital.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Uganda, Balaam Ateenyi Barugahara, na we yemeje ko mu bapfuye harimo Tadeo Ssekade, washinze akanayobora King David Junior School.
Imibiri y’abitabye Imana yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kapchorwa mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka mu buryo bwuzuye.
Iyi mpanuka yongeye kuzamura impungenge ku mutekano w’imodoka zitwara abanyeshuri muri Uganda, kuko mu minsi ishize na bwo hagiye habaho izindi mpanuka zikomeye. Inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda zikomeje kugaragaza ko umuvuduko ukabije, ibinyabiziga bititaweho neza n’imihanda mibi biri mu bitera impanuka zihitana abantu benshi muri iki gihugu buri mwaka.
Polisi ya Uganda yihanganishije imiryango yabuze ababo, ubuyobozi bwa King David Junior School, ndetse n’ababuriye ababo muri iki cyago, inifuriza abakomeretse gukira vuba.
NIYIRORA Theogene