Perezida Yoweri Kaguta Museveni warahiriye kuyobora Uganda muri manda ya Karindwi y’imyaka itanu, kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026, yatangaje ko muri iyo manda ye nshya hagomba gushyirwa imbere gukora cyane, aburira Abayobozi mu nzego zitandukanye ko bagomba guhashya ruswa.
Mu ijambo yagajeje ku mbaga y’abitabiriye umuhango w’irahira rye basaga ibihumbi 40, Perezida Kaguta Museveni Yeweri yagaragaje ko hagiye gukazwa ingamba zo kurwanya ruswa kurusha uko byakorwaga, ashimangira ko ibikorwa biyiganishaho ibyo ari byo byose mu gihugu cye bitazihanganirwa.
Perezida Museveni yibukije abaturage ba Uganda ko bagomba gushyira imbaraga mu mishinga ibabyarira inyungu aho kwishingikiriza kuri gahunda za Leta gusa kuko ari na byo biba intandaro ya ruswa. Yagize ati: ”Twinjiye muri manda nshya nta kongera kuryama ngo mureke gukora nta na ruswa tuzihanganira.”
Perezida Museveni yijeje ko impinduka mu bukungu zizakomeza mu buryo burambye ari uko abaturage bafashe iya mbere mu kwihangira imirimo binyuze mu buhinzi, inganda na serivise z’ikoranabuhanga.
Yoweri Museveni yagaragaje ko ubwiyongere bw’’imiturirwa n’ishoramari muri Uganda ari ikimenyetso cy’impinduka nziza mu bukungu bw’igihugu, yongeraho ko inzu z’ubucuruzi n’indi mishinga y’iterambere iri hirya no hino mu Gihugu byubatswe n’abaturage ba Uganda ubwabo kandi bigaragaza iterambere rizakomeza kwiyongera binyuze mu kwihangira imirimo n’ishoramari rirushijeho.
Uwo muyobozi yakomeje avuga ko hakiri abaturage bamwe bakennye ariko avuga ko hari ikindi cyiciro gikomeje gutera imbere kubera kwemera no gushyira mu bikorwa kwihangira imirimo no gukora cyane bakemera gushora imari mu bucuruzi.
Museveni yashimangiye akamaro ko gukomeza gushora imari mu nzego zibyara inyungu zigateza imbere ubukungu kugira ngo hahangwe imirimo myinshi, kongera amafaranga yinjira no gukomeza kuzamura ubukungu bwa Uganda. Yashimiye Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibirori byo kurahira kwe, avuga ko ibyo bishimangira ndetse bikagaragaza ubufatanye butajegajega.
Perezida Museveni yatangiye kuyobora Igihugu cya Uganda ku mu 1986 akaba amaze imyaka 40 ku butegetsi, yatowe muri manda ya karindwi n’amajwi asaga 71%.
