Umujyi wa Kigali washyikirijwe igihembo cyo kwakira neza UCI 2025
Amakuru

Umujyi wa Kigali washyikirijwe igihembo cyo kwakira neza UCI 2025

SHEMA IVAN

May 11, 2026

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) ryashyikirije Umujyi wa Kigali ikirango cya “UCI Bike City” nk’ishimwe ry’uko wakiriye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI) ya 2025, yabereye mu Rwanda, kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, aho ari bwo bwa mbere yari ibereye ku Mugabane wa Afurika.

Ni ikirango cyatanzwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 mu Nama Mpuzamahanga ya “UCI Mobility & Bike City” yateraniye i Athènes mu Bugereki. U Rwanda rwari ruhagariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY), Ndayishimiye Samson.

Iki kirango “UCI Bike City” gihabwa imijyi yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mitegurire y’iri rushanwa ndetse n’imigenderanire inoze. Gishimangira kandi ubushake bw’u Rwanda mu guteza imbere Umukino w’Amagare, ubwikorezi butangiza ibidukikije no kwakira amarushanwa mpuzamahanga yo ku rwego rwo hejuru

Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yagaragaje intambwe ikomeye imaze guterwa mu iterambere ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku rwego rw’lsi n’ubushobozi bw’Umujyi wa Kigali mu kwakira amarushanwa ya siporo yo ku rwego mpuzamahanga.

Perezida wa UCI, David Lappartient yakirije ikirango cya “UCI Bike City” Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe
Umujyi wa Kigali washyikirijwe igihembo cyo kwakira neza Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA