Umushinga Green Amayaga II ugiye gushorwamo asaga miliyari 29 Frw
Ubukungu

Umushinga Green Amayaga II ugiye gushorwamo asaga miliyari 29 Frw

ZIGAMA THEONESTE

June 1, 2026

Guverinoma y’u  Rwanda yatangije ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cy’umushinga Green Amayaga, ufite agaciro k’asaga miliyari zisaga 29 z’Amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 20 z’Amadolari ya Amerika) ugamije kubungabunga ibidukikije binyuze mu gusana no kubungabunga ubutaka bwangiritse, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse no guteza imbere imibereho y’abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo.

Uyu mushinga mu cyiciro cyawo cya mbere wari usanzwe ukorerwa mu Turere twa Ruhango, Nyanza, Kamonyi na Gisagara, ugamije guteza imbere abaturage no kubungabunga ibidukikije mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere binyuze mu bikorwa byo kurwanya isuri, kongera amashyamba, kubungabunga ubutaka no guteza imbere ibikorwa bibungabunga ibidukikije kandi byinjiriza amafaranga abaturage .

Icyiciro cya kabiri cya Green Amayaga cyatangirijwe mu Karere ka Gisagara kuwa 30 Gicurasi 2026, cyitezweho kubakira ku byagezweho mu cyiciro cya mbere cyawo, aho biteganyijwe ko kizagira uruhare rukomeye mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima, kongera umusaruro w’ubuhinzi no kuzamura imibereho y’abaturage batuye mu turere tugize igice cy’Amayaga gikunze kwibasirwa n’izuba.

Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) cyatangaje ko icyiciro cya mbere cy’umushinga Green Amayaga cyatewe inkunga ingana na miliyari 10,2 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni zirenga 7 z’Amadolari ya Amerika) yatanzwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Kubera ko uwo mushinga watanze umusaruro mwiza, icyiciro cya kabiri cyabashije kubona inkunga igera kuri miliyoni hafi 20 z’Amadolari ya Amerika kugira ngo ibikorwa byawo byagurwe kandi bigere ku baturage benshi kurushaho.

Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga kizakorerwa mu turere dutandatu, nyuma y’uko Uturere twa Muhanga na Huye twongewe ku twari dusanzwe turi muri iyo gahunda ya Green Amayaga, ari two Gisagara, Kamonyi, Ruhango na Nyanza.

REMA ivuga ko intego ari ugukomeza ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere imibereho y’abaturage bo muri utwo turere.

Gutangira uwo mushinga kandi byahuriranye no gutangiza icyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije aho abayobozi barimo Minisitiri w’Ibidukikije Dr Arikwiye Bernadette ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) Kabera Juliet bafatanyije n’abandi bayobozi n’abaturage b’Akarere ka Gisagara guca imirwanyasuri ku musozi uhanamye mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Arakwiye Bernadette yashimangiye ko umushinga Green Amayaga waguwe kugira ngo ukomeje uteze imbere abaturage hanabungabungwa ibidukikije

Minisitiri Dr Arakwiye yavuze ko Green Amayaga ya mbere yafashije abaturage benshi bityo hagiye gukomeza ibikorwa byo kuyagura kugira ngo abaturage bakomeze kuyungukiramo. Yagize ati: “Bimwe mu bikubiye muri uyu mushinga dutangiye harimo kunoza imicungire y’ubutaka, hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi, ubuso buteyeho amashyamba, guhanga imirimo no kongera imbaraga no guteza imbere imibereho y’abaturage”.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yavuze ko uyu mushinga watangijwe mu rwego rwo gukemura ibibazo bikomeye by’iyangirikira ry’ibidukikije byari byugarije igice cy’Amayaga. Ati: “Hari ikibazo gikabije cy’isuri, ndetse hamwe na hamwe ubutaka bwari bugiye guhinduka nk’ubutayu. Twashyizeho amaterasi y’indinganire, dutera ibiti, duteza imbere ubuhinzi buhujwe n’amashyamba ndetse dutanga amatungo kugira ngo dusubize ubutaka ubuzima no guteza imbere imibereho y’abaturage.”

Umuyobozi Mukuru wa REMA Kabera Juliet yavuze ko uwo mushinga wa Green Amayaga wafashije abaturage gahangana n’isuri yatwaraga ubutaka imirima ikarumba

Kabera yasobanuye ko uyu mushinga wahuje ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukungu bw’abaturage, hagamijwe ko kurengera ibidukikije bijyana no kuzamura imibereho yabo.

Yagize ati: “Twifuzaga ko abaturage bagira andi masoko y’amafaranga atari ubuhinzi gusa. Imiryango yorojwe inka n’amatungo magufi. Ibiti by’imbuto byatangiye kwera. Imiryango yabonye amata ndetse irushaho kubona indyo yuzuye. Ibi bikorwa byose bihuriye  mu kurengera ibidukikije no kuzamura imibereho y’abaturage.”

Yongeyeho ko ibikorwa byakozwe muri uyu mushinga byafashije abaturage kubona imibereho myiza binyuze mu bworozi, ubuhinzi n’indi mirimo ibungabunga ibidukikije, mu gihe hanarindwaga ubutaka n’umutungo kamere byari byugarijwe n’isuri n’imihindagurikire y’ibihe.

Ni umushinga uterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) binyuze Kigega Mpuzamahanga cyita ku bidukikije (GEF).

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda, Dr. Fatmata Sesay, yavuze ko kubungabunga ibyagezweho mu kubungubunga urusobe rw’ibinyabuzima bigomba gukomeza gufatwa nk’inshingano y’igihe kirekire.

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda, Dr. Fatmata Sesay, yavuze ko kubungabunga ibyagezweho muri Green Amayaga I ari inshingano ya buri wese

Ati: “Mu gihe twishimira ibyo tumaze kugeraho uyu munsi, tugomba no kwibuka ko kwita ku bidukikije atari igikorwa gikorwa rimwe kikarangira. Ni urugendo rusaba ubushake n’imbaraga z’igihe kirekire. Ibiti byatewe bigomba gukomeza gukura. Ahantu hasubijwe ubuzima hagomba gukomeza kurindwa. Kandi ubufatanye bwubatswe bugomba gukomeza”.

Yashimangiye ko kugira ngo umushinga Green Amayaga ugere ku ntego zawo z’igihe kirekire, hakenewe ko abaturage, inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bakomeza gufatanya mu kubungabunga ibyagezweho no guteza imbere ibikorwa byongera ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.

Umushinga wa Green Amayaga I wasojwe ku mugaragaro

Ubwo hatangizwa Green Amajyaga II byajyanye no gusoza icyiciro cya mbere cyayo cyari kimaze imyaka 6, aho hagaragajwe imibare y’abaturage basaga ibihumbi 416 bo mu turere twakorewemo, bawungukiyemo mu buryo butandukanye, harimo imirimo isaga ibihumbi 100, ijyanye no kubungabunga  ibidukikije yahanzwe. 

Mu bungukuye muri uwo mushinga harimo abagore bagize 60.85% by’abagenerwabikorwa bawo, bigaragaza uruhare rwabo rukomeye mu bikorwa byo kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho y’imiryango yabo.

Uyu mushinga kandi wagize uruhare rukomeye mu gusana ubutaka bwari bwarangiritse, aho hegitari zirenga 37 900 z’ubutaka zongeye kubungabungwa binyuze mu bikorwa byo gutera amashyamba, ubuhinzi buhujwe n’amashyamba ndetse no gukoresha uburyo burambye bwo gucunga no kurinda ubutaka isuri n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. 

Ibi bikorwa byafashije kongera uburumbuke bw’ubutaka, kubungabunga amazi no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi mu bice by’Amayaga. Umuhinzi wa Avoka mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara Birindwa Jean Paul yashimangiye ko umushinga Green Amayaga I wabafashije kuzamura umusaruro w’ubuhinzi ndetse no kurwanya isuri yatwaraga ubutaka.

Yagize ati: “Imirima yacu yagize agaciro, kuko ubutaka butarimo igikorwa nta gaciro buba bufite, kuko izo mbuto zagiye ziterwamo, kandi twanabungabunze ubutaka, twahuraga n’ikibazo cy’isuri aho ibiti bigereyemo, ubutaka ntibwongeye gutemba.” Yavuze ko ubu abahinze imbuto batangiye gusoroma kandi batangiye no kubona amasoko yazo.

Mu byagezweho n’umushinga Green Amayaga ya mbere, ingo zirenga ibihumbi 224  zahawe amashyiga agezweho akoresha inkwi nke, agamije kugabanya kwangiza mashyamba no kugabanya ikoreshwa ry’inkwi nyinshi mu guteka.

Uyu mushinga kandi wagize uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere, aho ibikorwa byawo byafashije kwirinda isohoka ry’ibilo birenga toni ibihumbi 625 z’umwuka uhumanye wa dioxyde de carbone (CO₂) mu gihe cy’imyaka itandatu.

Green Amayaga I kandi yafashije ingo zirenga 14 000 kubona amatungo arimo inka, ihene n’ingurube. Ibi byagize uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage, kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu ifumbire y’imborera ndetse no guteza imbere imirire myiza n’ubukungu bw’ingo.

Mu bigo by’amashuri haraterwa ibiti by’imbuto ziribwa hagamijwe kwihaza mu biribwa
Abahinzi babaye indashyigikirwa mu kubungabunga ibidukikije muri Green Amayaga ya mbere babishimiwe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA