Madamu Jeannette Kagame yashimiye Umunyarwandakazi Dusabejambo Marie-Clémentine wanditse amateka ubwo yatsindiraga igihembo mpuzamahanga kizwi nka Caméra d’Or kubera filimi ‘Ben’Imana’ yahize izindi mu Iserukiramuco rya Cannes Film Festival.
Iyo filimi yahise yamamara mu ruhando mpuzamahanga nyuma yo kwegukana Caméra d’Or mu Iserukiramuco ryari ribaye ku nshuro ya 19 muri uku kwezi kwa Gicurasi 2026. Iyo ntambwe yatumye iyo filimi iba iya mbere yayobowe n’Umunyarwanda yatoranyijwe mu ruhando mpuzamahanga.
Ben’Imana yahize izindi filimi za mbere 30 zari zatanzwe mu byiciro bitandukanye by’iri serukiramuco, ikaba yari yerekanywe mu cyiciro cya ‘Un Certain Regard’ kigenerwa filimi zifite uburyo bwihariye bwo kuvuga inkuru no gucukumbura ibibazo byimbitse by’umuryango.
Ku wa Gatandatu, ubwo yari mu basaga 2 000 bitabiriye ihuriro ry’Urubyiruko ‘Igihango cy’Urungano’ ryabaye ku nshuro ya 13 ku wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi, Madamu Jeannette Kagame yavuze kuri iyo filimi igaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingaruka yagize ku muryango nyarwanda n’uko Abanyarwanda bahisemo ubumwe n’ubwiyunge mu nzira yasaga n’idashoboka.
Iyo filimi yatangiye gutegurwa mu mwaka wa 2012, ikurikirana ubuzima bwa Vénéranda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 winjiye mu rugendo rw’ubutabera bushingiye ku kwiyunga k’Umuryango Nyarwanda, mu gihe yari ahanganye n’igitutu cy’imibereho, ibibazo by’imiryango n’akazi byageragezaga ukwihangana kwe mu kubabarira no kwiyunga.
Iyo filimi igaragaza umutwaro w’amarangamutima uri ku mitwe y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’imbaraga byabasabye kugira ngo batere intambwe yo kubaho nyuma ya Jenoside, bagomba kubana no kubabarira ababiciye.
Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko rwitabiriye Igihango cy’Urungano kureba iyo filimi agira ati: “Ndabakangurira kuyireba, kandi nkanasaba Clémentine n’abandi nka we gukomereza aho. Uyu munsi, amateka y’u Rwanda akomeje kuvugwa n’Abanyarwanda ubwabo, haba imbere mu Gihugu no mu mahanga, kandi iyo ni yo ntego mukwiye kugira namwe kutemera gusa ibyo abandi bababwira ku gihugu cyanyu.”
Madamu Jeannette Kagame yakomeje ashishikariza urubyiruko kurushaho kongera ubumenyi abafite ku mateka y’ukuri y’u Rwanda kandi bakabikora binyuze mu bushakashatsi, basura inzibutso za Jenoside, bakurikirana ubuhamya w’abarokotse ndetse basoma ibitabo cyangwa bareba filimi mbarankuru zivuga ukuri kuzuye ku gihugu cyabo.
Yakomeje agira ati: “Hashize igihe kinini, amateka y’u Rwanda n’aya Afurika avugwa n’abanyamahanga, batubwira abo turi bo, uko dukwiye kwambara, uko dukwiye kwitwara, ibyo dukwiye kwemera, n’uko bakwiye kutwita. Uyu munsi ni mwewe muzatabara u Rwanda ndetse mugene ahazaza harwo.”
‘Igihango cy’Urungano’ ni igikorwa ngarukamwaka gitegurwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umuryango Imbuto Foundation, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
