Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi ruri mu Karere ka Muhanga habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakaba hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 8 irimo 4 yimuwe aho yari ishyinguye hatari hameze neza, n’ine yabonetse. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, umushyitsi mukuru akaba yari Minisitiri w’umutekano Dr. Vincent Biruta.
Tariki ya 2 Kamena1994 ni bwo ingabo zari iza RPA Inkotanyi zageze i Kabgayi ziharokora Abatutsi basaga 10 000 akaba ari wo mubare munini wabashije kurokorwa ahantu hamwe kandi umunsi umwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari mu gitondo hagati ya saa tatu na saa yine ubwo Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zasesekaraga i Kabgayi nyuma yo gufata Nyanza na Ruhango baturutse mu mayaga n’I Bugesera
Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi bari baturutse hirya no hino mu gihugu bizeye ko bahabona amakiriro nkuko amateka y’ubwicanyi muri 1959 kugeza 1972 yavugaga ko uwabashije guhungira kuri Misiyoni/Paruwasi abasha gukira, ni yo mpamvu abantu bose bashakaga uko bahungira i Kabgayi.
Muri iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku Rwibutso rwa Kabgayi, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yagarutse ku bugome bwakorewe impunzi z’Abatutsi zari zahungiye i Kabgayi aho bwaranzwe n’ubugome bukomeye bwakozwe n’interahamwe zifashishije n’imodoka za Leta zari zishinzwe gutwara abantu z’ikigo cyari kizwi nka ONATRACOM mu gutwara Abatutsi bajyanwaga kwicirwa ku kiraro cya Nyabarongo muri Ngororero n’ahandi muri Kibirira.
Yavuze ko Abatutsi benshi bari bahungiye i Kabgayi bizeye kuhagirira umutekano kubera ko hari ibikorwa by’abihayimana, ariko umugambi wa Jenoside wakomeje gukazwa n’ubutegetsi bwariho icyo gihe, yagaragaje ko ubwo Leta yiyitaga iy’Abatabazi yimukiraga mu cyahoze ari Gitarama, hashyizweho izindi ngamba zigamije kwihutisha Jenoside kugira ngo Inkotanyi nizihagera zizasange nta Batutsi bakiriho.
Usibye abajyanwaga kwicirwa kuri Nyabarongo aba Burugumesitiri b’amakomini afite abantu bari barahungiye i Kabgayi ndetse n’interahamwe z’i Kigali zazaga i Kabgayi gutoranya abantu bakomoka mu gace kabo, cyane cyane abari baturutse mu byahoze ari amakomini agize Gitarama nka Taba, Runda, Kayenzi, Mugina, Musambira, Tambwe Nyamabuye, Ntongwe n’ahandi.
Kayitare yavuze ko muri uwo mugambi, hakoreshejwe imodoka za ONATRACOM mu gutwara Abatutsi benshi icyarimwe bajyanwaga kwicwa cyangwa kujugunywa mu mugezi wa Nyabarongo, ibintu byatumye umubare w’abicwaga wiyongera mu gihe gito.
Nduwayezu Venuste uhagarariye imiryango yashyinguye uyu munsi ndetse akaba yanashyiguye ababyeyi be muri uru Rwibutso rwa Kabgayi avuga ko bashimira Inkotanyi zabasubije ubuzima, kuko na we ari umwe mu barokokeye i Kabgayi, ariko babayeho ubuzima bubi bwo gutotezwa no kwicwa urubozo, ariko kuba barabashije kurokoka ngo ni ikimenyetso cyuko ntabapfira gushira, no kuba ubuyobozi bwiza bwarabashije kubaha uru Rwibutso hano I Kabgayi ni ikimenyetso cyo guha agaciro abahaguye.
Yagize ati: “Turashimira inkotanyi zabashije kuturokorera hano i Kabgayi, tumeze nk’igiti cyavuye mu muriro kuko zaturokoye tugeze ku munota wa nyuma ngo twicwe, ariko iyi taliki iyo igeze nongera gusubiza amaso inyuma nkibuka uko twari tumeze tuzi ko nta makiriro dufite ariko tukarokorwa ku isegonda rya nyuma, inkotanyi ziragahoraho”.
Mu ijambo rye Minisitiri w’Umutekano Dr. Vincent Biruta yagarutse ku mateka y’umwihariko wa Kabgayi mu kwimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside aho yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi ifite imizi mu mateka ya kera uhereye mu gihe cy’ubukoloni mu gihe cya Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri nkuko twabyumvise mu buhamya. Kabgayi ifite umwihariko kuko ariyo soko y’ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe na Musenyeri Perraudin ndetse na Perezida Kayibanda”.
Mu 1994 Ku musozi wa Kabgayi hari hahungiye Abatutsi barenga ibihumbi 50 mu mashuri no mu zindi nyubako. Muri bo, hagati y’ibihumbi 12 na 15 ni bo Inkotanyi zabashije kurokora, mu gihe abarenga ibihumbi 35 bishwe, bamwe bakarohwa muri Nyabarongo, abandi bakicirwa ku misozi no mu bice bitandukanye birimo Kibirira.
Kubera imirwano yari ikomeye yahanganishije ingabo za FPR Inkotanyi n’Ingabo za Leta y’abicanyi, abarokowe i Kabgayi bahise boherezwa mu bice FPR Inkotanyi yari yafashe aho berekeje mu bice bya Ruhango kugeza bageze mu Bugesera ahari umutekano wizewe.




