Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murundi, Akagari ka Karambi, Umudugudu wa Rukoyoyo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko gukora ifumbire y’amazi byabahinduriye ubuzima, kuko bibafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi, kurwanya ibyonnyi byangiza imyaka no kubona inyungu ibafasha kwiteza imbere.
Nyuma yo guhabwa amahugurwa n’umwe mu mishinga ikorera mu Karere ka Kayonza ku buryo bwo gukora ifumbire y’amazi hifashishijwe ibikomoka ku bidukikije, harimo ibyatsi n’ibishogoshogo, imishishi y’umuceri n’ibindi; aba baturage bahisemo gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe. Ubu bibumbiye muri Koperative y’Abanyabugeni n’Abashakashatsi bo mu Murenge wa Murundi, aho bakorera hamwe ibikorwa byo gutunganya no gucuruza iyo fumbire.
Kaberuka Gilbert, umwe mu banyamuryango, avuga ko bakoresha ibisigazwa by’ibimera, ivu, amase n’amaganga by’amatungo ndetse n’indi myanda ibora, bagakoramo ifumbire y’amazi ifasha imyaka gukura neza no guhangana n’indwara n’ibyonnyi.
Yagize ati: “Twabonye ko ibyo twafataga nk’imyanda bishobora kutubyarira inyungu. Ubu ifumbire dukora tuyigurisha abaturage bagenzi bacu kandi natwe ikadufasha kongera umusaruro mu mirima yacu. Mu mwaka umwe twashoboye kugura ikibanza cya koperative kubera amafaranga twakuye muri iyo fumbire.”
Akomeza avuga ko buri gihembwe babona amafaranga agera ku bihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda, kandi ko bakomeje kongera ubushobozi bwo gukora ifumbire kugira ngo bahaze isoko rigenda ryiyongera.
Nyirampakaniye Dativa, umwe mu banyamuryango muri iyi koperative, avuga ko iki gikorwa cyabafashije kwiteza imbere no kongera uruhare rwabo mu iterambere ry’imiryango yabo. Yagize ati: “Mbere kubona amafaranga byari ikibazo kuri bamwe muri twe, ariko ubu dufite ibikorwa bitwinjiriza. Ifumbire dukora ituma tweza neza, kandi amafaranga tuyikuramo adufasha kwita ku miryango yacu no kwizigamira.”
Kuri we avuga ko mu myaka 2 bakora ifumbire ndetse na we kubera ubumenyi afite ayikorera mu rugo iwe, amaze kwiguriramo ikimasa gihagaze amafaranga ibihumbi 400, agasaba bagenzi be kujya bihangira imirimo bahereye ku byo babona hafi yabo, ngo kuko hari bamwe muri bagenzi babo batwika imishishi n’ibishogoshogo kandi ngo birimo amafaranga mu buryo butabagoye cyane kuko mu mezi 3 baba batangiye kugurisha ifumbire .
Abaturage bavuga ko usibye kubafasha kwinjiza amafaranga, ifumbire y’amazi yanagabanyije amafaranga bakoreshaga bagura ifumbire mvaruganda n’imiti irwanya ibyonnyi, kuko imwe mu mirimo iyo fumbire ikora ari ukurinda imyaka ibyonnyi no kuyongerera ubudahangarwa.
Rudacogora Jean de Dieu, impuguke mu by’imari n’iterambere, avuga ko amahugurwa abaturage bahawe mu by’ukuri ari yo yabafashije kubona uburyo bushya bwo kwiteza imbere bifashishije umutungo bafite hafi yabo, aho bakura inyungu mu byo basanzwe bafata nk’imyanda.
Yagize ati: “Kuri ubu abaturage bamaze kumenya ko ibisigazwa by’ibihingwa, amase n’indi myanda ibora bishobora kubyazwa umusaruro bikavamo ifumbire ifitiye akamaro ubuhinzi. Iyo abaturage babashije gukora no kugurisha ifumbire nk’iyi, bongera umusaruro mu mirima yabo, bakabona amafaranga kandi bakazamura imibereho y’imiryango yabo. Ni urugero rwiza rw’uko ubumenyi n’udushya bishobora guhindura ubuzima bw’abaturage.”
Yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha abaturage kwihangira imirimo no kubaka ubukungu bushingiye ku byo bafite, aho guhora bategereje inkunga cyangwa akazi kava ahandi. Yagize ati: “Iyo abaturage bahinduye imyanda mo igicuruzwa gifite agaciro, baba bongereye amahirwe yo kwiteza imbere no kuzamura ubukungu bw’imiryango yabo. Byongeye kandi bifasha kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubuhinzi bukoresha uburyo buhendutse kandi burambye.”
Abo baturage bavuga ko litiro imwe y’ifumbire y’amazi bayigurisha amafaranga 1 500 y’u Rwanda, aho Dayihatsu y’ifumbire igura amafaranga ibihumbi 20; bakemeza ko iki gikorwa gikomeje kubabera isoko y’amafaranga ndetse n’urugero rwiza rw’ukuntu ubumenyi n’udushya bishobora guhindura imibereho y’abaturage.
Kuri bo, gukora ifumbire y’amazi ntabwo bikiri igikorwa gisanzwe cyo gutunganya imyanda, ahubwo byahindutse umwuga ubafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi, kubona amafaranga no kubaka ejo hazaza h’imiryango yabo.
