Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Paris ruzarinda ukuri – Perezida Kagame 
Politiki

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Paris ruzarinda ukuri – Perezida Kagame 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

June 2, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ku bw’ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyubatswe mu Murwa Mukuru wa Paris rwagati, aboneraho gushimangira ko uru rwibutso ruzakomeza gusigasira ukuri no kukurinda igihe kitagira impuhwe hamwe n’abashaka kugoreka amateka.

Perezida Kagame yabikomojeho mu gikorwa cyo gutaha icyo kimenyetso ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Kamena 2026, aho yagaragaje agaciro gakomeye k’urwo rwibutso ku mateka no ku kurushaho gusigasira ubutwererane bw’u Rwanda n’u Bufaransa bushingiye ku guharanira ukuri. 

Yagize ati: “Uru rwibutso ruri imbere yacu rurakomeye cyane kuko rushyira ukuri ku ibuye ndetse rukakurinda igihe kitagira impuhwe binyuze mu kuburira abakiriho. Ntabwo ari urwo kudushimisha kuko nta na kimwe muri byo gikenewe, ariko ruzakomeza guhagarara nk’ikimenyetso cy’icyubahiro n’agaciro k’Abanyarwanda n’amateka yacu.  Bityo rero kwibonera itahwa ry’urwibutso nk’uru mu mwanya w’icyubahiro w’uyu Mujyi wa Paris, ni ikintu kidasanzwe.”

Yaboneyeho kandi gushimira by’umwihariko Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Emmanuel Grégoire ndetse n’uwo yasimbuye, Anne Hildago kuba baratumye icyo gikorwa gishoboka mu gihe cyazamuye ubwigomeke bw’abafite ibyo bishinja. 

Ati: “Guhangana n’inshingano z’amateka bisaba ubutwari bwa nyabwo kuko birema ubwigomeke bukomeye buva mu bafite ibyo bishinja. Uba ukeneye ubumuntu kugira ngo ibyo ube wabinyuramo.“

Nanone kandi yashimiye Perezida Macron ubutwari n’ubumuntu byamuranze kandi bikomeje kumuranga mu guharanira gushyira imbere ubumuntu n’ukuri. 

Yagarutse ku buryo mu myaka itanu ishize Macron yaje i Kigali akemera ko u Bufaransa bwashoboraga guhagarika Jenoside ariko ntibubikore, nyuma ya raporo zakozwe n’ibihugu byombi zageze ku myanzuro ijya guhura. 

Yashimiye kandi uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa Nicholas Sarcozy, kuko ari we watangije urugendo rw’imirimo yakozwe kugira ngo u Bufaransa n’u Rwanda bitere intambwe yo kwimakaza ubutwererane bushingiye ku gusigasira ukuri. 

Ati: “Mu ruzinduko rwe rw’amateka yagiriye mu Rwanda mu mwaka wa 2010, Perezida Sarkozy yemeye amakosa akomeye yakozwe n’u Bufaransa, anavuga ko batageze ku nshingano zo guhagarika Jenoside.”

Yanashimiye kandi abanyamakuru b’Abafaransa, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abashakashatsi batigeze badohoka mu kugaragaza ukuri, abahamiriza ko imbaraga bashyize mu guharanira ko inkuru ya Jenoside yakorerwaga Abatutsi ivugwa zarokoye ubuzima bw’abatagira ingano kandi zihesha icyubahiro abazize Jenoside. 

U Bufaransa ntibwatsikiye bwonyine 

Perezida Kagame yavuze ko u Bufaransa bwari mu mwanya wihariye wo gukurikirana no kugira icyo bukora kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yabonywe mbere itutumba, kuko yateguwe ikanageragezwa kenshi n’ubuyobozi bwariho icyo gihe ari na bwo bwari bufitanye umubano wihariye n’u Bufaransa. 

Perezida Kagame yavuze ko byatwaye igihe kinini cyane kugira ngo u Bufaransa bwemere uruhare rwabwo, kandi kugeza n’uyu munsi ngo hari ingingo ibihugu byombi bitemeranyaho 100% ari naho yahereye yihanganisha abarokotse Jenoside n’impirimanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu bakomeza kubaho batanyuzwe n’amakuru yemerwa na Leta ahabanye n’ukuri. 

Ati: “Gusa nizera ko umurimo duhuriyeho watangije urugendo rutuganisha ku kuri kudashobora guhinyuka, kandi u Bufaransa ntibwatsikiye bwonyine; si ko bimeze. N’ibindi bihugu byaradohotse ariko nta na kimwe cyateye intambwe ngo kigere kure nk’u Bufaransa bwasubije ibintu mu buryo bukemera uruhare rwabwo mu bihe by’icuraburindi byabaye.” 

By’umwihariko yashimye imbaraga zifatika zatanzwe n’u Bufaransa mu kugeza mu nkiko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bacyidegembya muri icyo gihugu, ndetse no guhana icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside. 

Yavuze ko n’uyu munsi u Bufaransa bukiri ingenzi cyane muri Politiki ya Afurika mu Muryango w’Abibumbye no mu yandi mahuriro, bityo bukaba bwitezweho kuba intangarugero ku rwego ruhanitse mu bijyanye n’ukuri ndetse n’ubumuntu, igihe cyose amateka yinjiye muri Politiki igezweho ku mugabane wa Afurika.  

Yavuze ko kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Paris bishimangira ko u Bufaransa bwemeye inshingano zidasanzwe bufite zo gukomeza kumurikira amahanga mu kuri n’ubumuntu. 

Aho ni na ho yavuze ko u Rwanda rusubira mu mateka ya Jenoside n’imitwarire y’Umuryango Mpuzamahanga rutihenda, kuko  Abanyarwanda bazirikana ko inshingano ziremereye za Jenoside ziri muri sosiyete yabo. 

Ati: “Abandi babigizemo uruhare ariko ntitwabarenganya kurusha uko twirenganya ubwacu.  Iyo myumvire yatubohoreye kubanza kwirebaho, n’imico yacu ikenewe gukosorwa kugira ngo duhindure sosiyete yacu irusheho kuba nziza ku Banyarwanda bose. Ukwiyemeza k’u Rwanda ko kwikura mu mateka ababaje no guharanira ko atazongera gusubirwamo, ntikwigeze gutezuka kandi ntikuzigera kunatezuka.”

Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kwigisha urubyiruko gusigasira no kurushaho kwagura ibyagezweho byose uko byaba bingana kose, bityo ko iterabwoba cyangwa igitutu cyose kibaragaza ntacyo cyakora ahubwo kirushako kubongerera imbaraga zo guhagarara bashikamye. 

Yavuze ko kurenga inkovu z’amateka bisaba ubushake bwa Politiki ku mpande zose, ari na yo mpamvu umurimo u Bufaransa n’u Rwanda bifatanyije witezweho kubaka ibisekuru by’ahazaza bigizwe n’abaturage bafite impamba ibafasha gusigasira amahoro arambye.

Perezida w’u Bufaransa Macron, na we yavuze ko urwibutso rwubatswe i Paris ari umusaruro w’umurimo ukomeye uhuriweho n’ibihugu byombi bikomeje gukora ibishoboka byose mu kurushaho kwimakaza ubutwererane bushingiye ku kuri no kubahana.  

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwatashywe i Paris mu Bufaransa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA