Ibyo Tuvuga si amakuru, si amateka twasomye, twari duhari – Dr. Biruta
Imibereho

Ibyo Tuvuga si amakuru, si amateka twasomye, twari duhari – Dr. Biruta

NYIRANEZA JUDITH

June 2, 2026

Minisitiri w’Umutekano Dr. Biruta Vincent yagaragaje ko Jenoside atari impanuka kandi itanatewe n’urupfu rw’uwari perezida Habyarimana Juvenal nk’uko abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babivuga, ahubwo ifite imizi mu mateka ya kera, uhereye igihe cy’umwaduko w’abazungu, mu gihe cya Repubulika ya I n’iya II.

Yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko Kabgayi yari ifite umwihariko, kandi amateka yaho atari inkuru mbarirano kuko yahize.

Yagize ati: “Icyo gihe ibyo bamwe bavuga ntabwo ari amakuru, ntabwo ari amateka twasomye kuko twari duhari, muri 73 igihe bicaga abafurere hano i Kabgayi, njye ubwanjye nari hano i  Kabgayi kuko nigaga mu Iseminari nto St Leon Kabgayi.”

Dr. Biruta yahishuye uburyo Kabgayi ari ipfundo ry’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ati: “Kabgayi ni yo soko y’ingengabitekerezo ya Jenoside bihereye ku mateka ya gatolika na Musenyeri André Perraudin wari uyikuriye, MDR PARMEHUTU yari ifite icyicaro gikuru hano n’uwari Perezida Kayibanda Gregoire wari utuye hano muri ibi bice.

Abakuze muri aha muribuka icunaguzwa ry’Abatutsi guhera mu 1959, Abatutsi baratwikiwe, bakicwa abandi bacirwa ishyanga, Abatutsi birukanwaga mu kazi no mu mashuri ndetse bakanicwa bamwe bicirwa hano i Kagabayi n’i Shyogwe mu 1973.”

Yakomeje asobanura ko gahunda yari ugukomereza ku iseminari uwo munsi baranagota hasigaye kwinjira ngo bice, hanyuma uwari umuyobozi wabo  ndetse padiri Rusingizandekwe, ababwira ko yatabaje Musenyeri Perraudin, kubwira abanyeshuri bari mu gikorwa cy’ubwicanyi kuri bo byarashobokaga, kuko bababwiye ngo nibagende bakagenda, bakajya gusahura mu maduka i Gitarama,

Ati: “Uwo munsi twararokotse, hari mu mpera z’ukwa 2, ariko ntibyabujije hagati mu kwezi kwa 4 n’ubundi ibikorwa byarakomeje twarakubiswe turameneshwa, turagenda bamwe barakomereka bikomeye batubera ibitambo.

Ariko amateka tuvuga ahangaha ntabwo ari ayo ibyo twasomye mu bitabo cyangwa twumvise abandi bavuga ngo tubisubiremo.”

Dr. Biruta yagarutse ku buryo ubuyobozi bw’icyo gihe butashakaga kwakira impunzi z’Abatutsi zari zarahunze.

Yagize ati: “Mu 1982, ubwo impunzi z’Abatutsi birukanwaga muri Uganda, u Rwanda rukabasubizayo ngo u Rwanda rwaruzuye nk’ikirahure cyuzuye amazi, muribuka igeragezwa rya Jenoside mu cyahoze ari Kibirira mu 1990 n’ahandi, ibi byoswe nta sano byari bifitanye n’ihanuka ry’indege, muribuka nanone  ijambo ryavuzwe na Leon Mugesera ku Kabaya n’irya Bagosora wavuze ko agiye gutegura imperuka y’Abatutsi, byose ni ibikorwa bya mbere ya Mata 1994.”

Yanagaragaje uburyo Leta yiyise iy’Abatabazi yashyize mu bikorwa kandi ikihutisha Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Mu cyahoze ari Komini Nyamabuye, Jenoside yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’itariki 18 Mata 1994, ubwo leta yiyise iy’Abatabazi yazaga gukorera i Murambi batangiye gushyiraho bariyeri ahantu hose, ahantu hatandukanye, hagati aho Abatutsi baturutse muri Kigali n’ahandi mu zindi Perefegitura bari bamaze guhungira i Kabgayi no mu nkengero zaho.

Impunzi zahungiye i Kabgayi zizeye ko zishobora kuhabona ubuzima kubera icyizere bari bafitiye inzu yitirirwa Imana n’abihayimana, uretse kuba hari hasanzwe hubashwe kubera icyicaro cya Diyoseze Gatolika, i Kabgayi hari n’ibyangombwa byaramira ubuzima nk’amacumbi, ibitaro, ibiribwa n’ubunini bwaho byatuma hakira abantu benshi.”

Yongeyeho ati: “Mu 1994, i Kabgayi hahungiye abasaga 50 000 baturutse mu bice byose by’Igihugu bahizeye amakiriro kubera isano n’amateka akomeye hafitanye n’iyobokamana, ariko mu bahahungiye abagera 12 219 muri bo baruhukiye hano muri uru rwibutso, uyu munsi hariyongeraho n’abandi 8.

Ku ya 2 Kamena 1994, ngira ngo ni wo wari umunsi wa nyuma w’abari bataricwa kuko batubwira ko aha hose hari hagoswe, hasigaye gusa ko hatangwa ikimenyetso cyo gutangira kwica noneho bagakubura bikarangira. Uwo munsi ni bwo Inkotanyi zageze i Kabgayi zirokora Abatutsi bari bataricwa, bakaba batari bageze no 15 000 ku 50 000 byari byarahahungiye.”

Minisitiri Dr. Biruta yagaye Umuryango Mpuzamahanga warebereye, ugatererana Abatutsi bicwaga kimwe n’abadatanga amakuru y’ahaherereye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo ishyingurwe mu cyubahiro

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA