Umusizi Ira Badena yatangiye urugendo rwo gukora indirimbo abyongera ku busizi yafatanyaga no kwiga ubuvuzi ibyo avuga ko afatira urugero kuri Tom Close.
Ira Badena wamaze gushyira indirimbo ye ya mbere ahagaragara yise Iteka ry’urudasaza yabwiye Imvaho Nshya ko nubwo akora ubuhanzi ariko asanzwe yiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi rusange no kubaga mu mwaka wa nyuma azasoza ari muganga kandi bitazakoma mu nkokora gukora ubuhanzi.
Yagize ati: “Nifuza kuzaba umuganga mwiza ariko kandi ukora ubuhanzi bufitiye akamaro umuryango n’Igihugu muri rusange. Mfatira urugero kuri Dr. Muyombo Thomas uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Tom Close, kuba yarabashije gufatanya ubuvuzi n’ubuhanzi bwe kandi akaba mu bashimirwa imyitwarire myiza, byombi akabikora neza bimpa icyizere ko nanjye nshobora kubyitwaramo neza.”
Agaruka ku ndirimbo ‘Iteka ry’urudasaza’ Ira Badena avuga ko ari indirimbo ikomoka ku nkuru mpamo y’urukundo rwe aho uwahoze ari umukunzi we atizeraga ko habaho urukundo rudasaza. Ati: “Iteka ry’Urudasaza” ni indirimbo y’urukundo, nayanditse nyitura uwahoze ari umukunzi wanjye, wahoraga ambwira ko nta rukundo rudasaza rubaho, hanyuma nyihimba nshaka kumubwira ko rubaho ariko mbinyuza mu ndirimbo, Nkajya nyimuririmbira.”
Ira Badena ashimangira kandi ko urukundo rudasaza rubaho nubwo yatandukanye n’uwahoze ari umukunzi we icyakora ngo yakoze iyo ndirimbo agira ngo atange ubutumwa ku bakundana bubamenyesha ko ‘Iteka ry’urukundo rudasaza’ rigenwa n’abakundana bombi bivuze ko kugira ngo umubano w’abantu babiri urambe hasabwa uruhare rwa buri wese.
Icyakora ngo mu ifatwa ry’amashusho y’iyo ndirimbo yagiriwe inama yo gushyiramo umukobwa ariko akabyirengagiza kuko atifuzaga ko itakaza umwimerere wayo ari yo mpamvu ari we wenyine uyigaragaramo hatarimo umukobwa.
Ubusanzwe yitwa Iradukunda Emmanuel, akaba ashyize indirimbo ye ya mbere hanze nyuma y’uko hari izindi yagiye yandikira abahanzi batandukanye zirimo Naragusariye ya Li John, Ni uyu ya Malani Manzi n’izindi byose akaba yabifatanyaga n’ubusizi.
