USA na Iran basinyanye amasezerano yo guhagarika intambara
Mu Mahanga

USA na Iran basinyanye amasezerano yo guhagarika intambara

Imvaho Nshya

June 18, 2026

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byasinyanye amasezerano y’agateganyo agamije kurangiza intambara yari imaze igihe ihanganishije ibihugu byombi mu Burasirazuba bwo Hagati. Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Kamena 2026 hagati ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump na mugenzi we wa Iran Masoud Pezeshkian.

Nk’uko BBC yabitangaje, aya masezerano ateganya kongera gufungura inzira y’ubucuruzi yo mu muhora wa Hormuz wari warafunzwe kubera intambara, ndetse no gukuraho ibihano byose Amerika yari yarafatiye Iran. Harimo kandi gahunda y’ishoramari n’ikorwa ry’ibikorwa remezo bifite agaciro ka miliyari 300 z’amadolari ya Amerika agamije gufasha Iran kongera kwiyubaka nyuma y’ingaruka z’intambara.

Nubwo impande zombi zemeranyije guhagarika imirwano, ikibazo cya gahunda ya Iran yo guteza imbere ingufu za nikileyeri gikomeje kuba ingingo ikomeye itarakemuka. Mu masezerano yasinywe, Iran yemeye ko itazigera ikora intwaro za nikeleyeri, ariko ibiganiro birambuye kuri iki kibazo bizakomeza mu minsi 60 ishobora no kongerwa igihe impande zombi zabyumvikanaho.

Perezida Trump yavuze ko aya masezerano azafasha gukumira ikibazo gikomeye cy’ubukungu ku rwego rw’Isi, kuko intambara yari yatangiye kuzamura ibiciro bya peteroli no guteza impungenge ku masoko mpuzamahanga. Yavuze ko buri gihe habaga icyizere cy’amahoro, amasoko y’imari yazamukaga, ariko amakuru mabi ku ntambara agatera ibibazo urwego rw’ubucuruzi.

Ku ruhande rwa Iran, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mohammad Bagher Ghalibaf, yavuze ko igihugu cye kigifitiye USA amakenga kandi ko cyiteguye gusubira mu ntambara igihe cyose cyabona ko amasezerano atubahirizwa. Yagize ati: “Niba umwanzi atumvise imvugo y’ibiganiro, tuzasubira ku mvugo y’imbaraga.”

Aya masezerano kandi ateganya ko mu minsi 60 iri imbere amato azakomeza kunyura mu muhora wa Hormuz nta misoro y’inyongera aciwe. Icyakora, Iran yatangaje ko nyuma y’icyo gihe hashobora gushyirwaho amafaranga yishyurwa ku mato akoresha iyo nzira y’ingenzi mu bucuruzi ku rwego rw’Isi.

Hari kandi impaka zikomeye muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’aya masezerano. Bamwe mu Badepite n’Abasenateri bo mu ishyaka ry’Abepubulika banenze Donald Trump bavuga ko ayo masezerano atatanga ibisubizo bihagije ku bibazo by’umutekano muke byatewe na Iran. Abademokarate na bo bavuga ko gahunda ya misile za Iran n’inkunga igihugu giha imitwe yitwaje intwaro yo mu Karere bitahawe umwanya uhagije muri aya masezerano.

Nubwo hari abatavuga rumwe nayo masezerano, isinywa ryayo rifatwa nk’intambwe ikomeye ishobora kurangiza imwe mu ntambara zikomeye zabaye hagati ya Amerika na Iran, mu gihe amaso yose akomeje kureba niba ibiganiro bizakurikiraho bizatanga umuti urambye ku bibazo byamaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu byombi.

NIYIRORA Theogene

Perezida Donald Trump ashyira umukono ku masezerano y’agateganyo yo guhagarika intambara hagati ya Amerika na Iran

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA