Abasifuzi batatu mpuzamahanga b’Abanyarwanda barimo Alphonse Ndayisaba na Emmanuel Havugimana bashyizwe mu bazayobora imikino y’irushanwa rya Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo muri Volleyball (CAVB Men’s Club Championship) igiye kubera bwa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 47, rizabera i Kigali guhera tariki ya 22 Mata, kugera ku wa 3 Gicurasi 2026. Mu basifuzi bazayobora iyi mikino harimo Abanyarwanda batatu ari bo Alphonse Ndayisaba, Faustin Nsangamahoro na Emmanuel Havugimana. Kuri iyi nshuro kandi, iyi Shampiyona nyafurika izakoreshwamo ikoranabuhanga ry’amashusho rigezweho ryifashishwa mu misifurire.
Muri iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 30, ku nshuro ya mbere u Rwanda ruhagarariwe n’amakipe menshi, aho rufitemo Kepler VC, APR VC, Police VC, na REG VC. Mu mwaka ushize, ubwo iri rushanwa ryari ryabereye muri Libya, APR VC yatahanye umwanya wa kane mu gihe mu 2022, Gisagara VC yabaye iya gatatu. Amakipe atatu azitwara neza muri iri rushanwa azabona itike yo kuzitabira Shampiyona y’Isi.
Irushanwa riheruka ryabereye muri Libya, ryegukanwa na Asswehly SC itsinze Espérance Sportive de Tunis.


