Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko umwaka ushize wa 2025, muri raporo y’Ibarurishamibare ry’Abaturage mu Rwanda, gatanya 4,479 zanditswe mu irangamimerere ry’u Rwanda; aho Umujyi wa Kigali uza ku isonga na gatanya 1,119.
Icyo kigo cyatangaje izo gatanya 4,479 mu gihe 2,629 muri zo zemejwe n’inkiko. Iyo mibare kandi igaragaza ko Umujyi wa Kigali uza ku isonga na gatanya 1,119; ugakurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba na gatanya 1,011 naho Intara y’Amajyaruguru ikaba ari yo ifite gatanya nke na 529.
Iyo raporo igaragaza kandi ko imibare y’abashyingiranywe igenda igabanyuka, aho mu 2024, abashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko bari 52,878 naho mu 2025 hakaba harashyingiranywe 50,256. Mu bagaragaye mu gutandukana abagabo bafite hagati y’imyaka 25-29, naho ku bagore bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 21-24.
Gatanya zemejwe n’inkiko mu 2023 zari 782, izemejwe n’inkiko mu 2024 zari 1,068 naho gatanya zemejwe mu nkiko mu 2025 zari 2,629. Ibi byatumye gatanya zanditse mu irangamimerere mu mwaka wa 2015 ziba 4,479.
41.2% ya gatanya zemejwe n’inkiko ni abari bataramarana imyaka 10 bashyingiranywe.