Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG yifatanyije na Politekinike y’u Rwanda iteza imbere imyuga n’ubumenyi-ngiro (Rwanda Polytechnic: RP) mu gikorwa cyo gutangiza amarushanwa yo guhimba udushya mu ikoranabuhanga ryafasha mu gutanga ibisubizo ku bibazo ibigo n’inganda zihura na byo mu buzima bwa buri munsi. Ni amarushanywa ngarukamwaka yiswe ‘RP Skills Challenge 2026 Edition: Hachathon’.
Ijambo “Hackathon” ni igikorwa gihuza abantu bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga cyangwa ibitekerezo bishya, bakamarana igihe runaka (nk’aba banyeshuri bazamarana iminsi 16) bakora ku mushinga umwe bashaka igisubizo ku kibazo runaka.
Mu magambo yoroshye, Hackathon ni irushanwa cyangwa amahugurwa aho abantu bahanga udushya mu gihe gito. Ni igikorwa kizageza ku ya 8 Gicurasi 2026. Ni abanyeshuri 52 bari mu matsinda 18 bafite imishinga 6 yatoranyijwe ijyanye na Kompanyi kandi esheshatu zitandukanye zayitanze ngo ishakirwe ibisubizo muri RP.
Muri abo banyeshuri kandi harimo n’abakoze umushinga wo gushaka igisubizo cyo kurwanya ubujura n’abangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi ibizwi nka ‘Vandalism’ mu cyongereza, umushinga cyangwa ‘hachathon’ bahawe mu gitekerezo cyaturutse kuri REG ikaba inarimo gusuzuma ibisubizo birimo gutangwa n’abo banyeshuri.
Ni umushinga abo banyeshuri bemeza ko n’uramuka utsinze muri aya marushanwa uzatanga umusaruro ufatika mu gufasha REG mu kurwanya abantu bangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi; yewe n’abo banyeshuri bakazishimira umusanzu wabo bazaba bahaye Igihugu mu kurwanya abangiza ibikorwa remezo. Kwangiza ibikorwa remezo ni imwe kuri ubu mu mbogamizi zikibangamiye REG aho iyo bikorwa remezo by’amashanyarazi byangijwe bigira ingaruka ku baturage muri rusange.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa muri RP (Ishami) College ya Kigali Dr Alice Ikuzwe, avuga ko iki gikorwa gitegurwa buri mwaka mbere y’uko abanyeshuri basoza ku mugaragaro amasomo yabo bagamije gutuma ubumenyi bakuye mu ishuri babushyira mu bikorwa binyuze mu nganda cyangwa ibigo harimo REG biba byarabanje kuvugana na RP ko bikeneye ibyo bisubizo ku bibazo runaka bafite.
Ati: “Twiteze ko aba banyeshuri bazatanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye biri mu nganda zakoranye na RP harimo nka Inyange (yifuza ikoranabuhanga ryafasha mu kugabanya no gukoresha neza umuriro w’amashanyarazi), REG (ikeneye ikoranabuhanga ryo kurwanya abangiza ibikorwa remezo, AIRTEL n’ibindi.”
Mu mishinga irimo gukorwaho ubushakashatsi mu kuba yabonerwa ibisubizo harimo ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, itumanaho n’iyindi.






