Umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yibukirwa ku bugwaneza n’ubutwari bwamuranze mbere y’uko yicwa n’izahoze ari ingabo z’u Rwanda. Umwamikazi Gicanda yishwe ku wa 20 Mata 1994, ubwo Jenoside yatangiraga mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, aho Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalie Gicanda, yari atuye.
Gicanda yari yarashakanye n’Umwami Mutara III Rudahigwa akaba yarishwe afite imyaka 66, aho abamwishe bari bayobowe na Kapiteni Nizeyimana Ildephonse, wari mu ngabo z’u Rwanda icyo gihe, ubwo bamusangaga iwe i Butare aho yari kumwe na nyina ugeze mu zabukuru.
Bamujyanye ari kumwe n’abana batandatu, maze nyina asigara iwe aza gupfa nyuma y’iminsi itatu azize kubura imiti. Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mata 2026, umuryango wa Gicanda, inshuti ze, abayobozi ndetse n’abaturage bateraniye mu Karere ka Nyanza bamwibuka.
Umubiri w’Umwamikazi Gicanda, ushyinguye ku Rwibutso rwa Mwima iruhande rw’Umwami Mutara III Rudahigwa, yibukwa kubera umutima we w’ubugwaneza, gutanga no kwicisha bugufi.
Padiri Mudenderi Martin wamumenye imyaka irenga 30 yavuze ko yari Umwamikazi wicishaga bugufi, ugira inama nziza kandi ukebura abantu mu bwitonzi. Yagize ati: “Gicanda Rosalie yari Umwamikazi wicishaga bugufi, uzi kugira abantu inama nziza no kubakebura neza.” Yongeyeho ko yaranzwe n’ubunyangamugayo, ubutwari no kwicisha bugufi.
Ihohoterwa ry’imyaka myinshi n’uruhare rw’u Bubiligi
Amateka mabi yo gutoteza Gicanda ntiyatangiye mu 1994. Yabanje kubaho mu buzima bwo guhohoterwa no gusuzugurwa mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya kabiri zayobowe na Kayibanda Grégoire na Habyarimana Juvénal.
Mu kwezi kwa Gashyantare 1994, ubwo yari ari kuvurirwa mu mujyi wa Nivelle mu Bubiligi, yasabwe kuva muri icyo gihugu n’ubwo viza ye yari igifite agaciro. Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko mbere y’uko Jenoside itangira, u Bubiligi bwari bufite amakuru ahagije ku itegurwa ryayo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Nivelle yandikiye Umwamikazi Gicanda ku wa 3 Gashyantare 1994, amusaba kuva ku butaka bw’u Bubiligi bitarenze ku wa 12 Gashyantare 1994, ashingiye ku cyemezo cya Minisitiri w’Ingabo w’icyo gihugu. Yongeye kumubuza kujya muri Luxembourg no mu Buholandi, anamutera ubwoba ko natazubahiriza ibyo yasabwe azafatirwa ibihano.
Byongeye kandi, Umwamikazi yatewe ubwoba ko ashobora gufatwa agafungwa mbere yo kwirukanwa ku ngufu mu gihugu. N’ubwo yari akirwaye, nta yandi mahitamo yari afite uretse gusubira mu Rwanda, igihugu cyari kimaze igihe kirekire kirangwa n’ivangura rikorerwa Abatutsi, by’umwihariko abakomoka mu bwami kuva mu 1959, ubwo ubwami bwakurwagaho hagakurikiraho ubwicanyi bwatumye benshi bahunga Igihugu.
Ibaruwa yamusabaga kuva mu Bubiligi bitarenze ku wa 12 Mata, ariko muganga we yasabye ko ahabwa igihe cy’inyongera kuko yari ari ku miti ikomeye. Nubwo byavuzwe ko ashobora kongererwa igihe gito, nta cyemezo cyanditse yigeze ahabwa.
Ubwo itariki ya 12 Gashyantare yari yegereje, Gicanda yavuze ko azasubira mu Rwanda nk’uko byari byasabwe. Yagize ati: “Ibyo ni ubushake bw’Imana. Nzasubira iwacu kureba mama.” Agaragaza ko atifuzaga gushyira mu kaga abamwitagaho. Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko hari ibimenyetso bifatika byerekana uruhare rw’u Bubiligi mu rupfu rwe, kuko rwari rufite amakuru ku itegurwa rya Jenoside.
Raporo ya Sena y’u Bubiligi yo mu 1997 yagaragaje ko hagati ya Mutarama na Werurwe 1994, umusirikare w’u Bubiligi wari mu ngabo za Loni mu Rwanda yanditse amabaruwa 29 agaragaza umugambi wa Jenoside. Nanone Ambasaderi Johan Swinnen yohereje ubutumwa ku wa 15 Mutarama 1994 aburira ku itegurwa ryayo.
Ku wa 2 Gashyantare 1994, umukozi w’ubutasi w’u Bubiligi yatanze raporo irambuye ku bayobozi batandukanye harimo n’Umwami w’u Bubiligi. Bukeye bwaho, Gicanda ahabwa ibaruwa imutegeka gutaha mu Rwanda mu gihe gito.
Yaje kwicwa hamwe n’abana bari kumwe na we. Mu 2012. Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwahamije Kapiteni Nizeyimana ibyaha bya Jenoside rumukatira igifungo cy’imyaka 35.