Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yakiriye Ambasaderi wa Gabon mu Rwanda, Dr. Sylver Aboubakar Minko-Mi-Nsemé, nyuma yo kugezwaho n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ikiganiro ku miyoborere n’urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, harimo n’Urwego rw’Ubukerarugendo bushingiye ku Nama n’Imurikabikorwa (MICE).
Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Mata 2026, ku biro bya Minisitiri w’Intebe. Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko: “Ibiganiro byabo byibanze ku kurushaho gushimangira umubano no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi”.
Umubano w’u Rwanda na Gabon watangiye mu bihe bya nyuma gato y’ubwigenge. Bikorana ahanini bibinyujije mu miryango mpuzamahanga bihuriyeho irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Uw’Ibihugu bikoresha Igifaransa, La Francophonie.
Mu Ugushyingo 2024, u Rwanda ruhagarariwe n’Urwego rw’Umuvunyi, na Gabon yari ihagarariwe na Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa n’ibyaha by’iyezandonke, byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha bya ruswa.
Mu Ukwakira 2023, hatangiye ibihe bishya mu mubano w’ibihugu byombi ubwo Perezida Nguema yasuraga u Rwanda. Icyo gihe yaganiriye na Perezida Kagame ku buryo ubufatanye bwakongererwa imbaraga. Harimo no gufungura ambasade ya Gabon mu Rwanda.
Muri Gicurasi 2025, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kwakira indahiro ya Perezida Nguema wari uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu. Ni igikorwa cyashimangiye umubano mwiza uri hagati ya Gabon n’u Rwanda.


