Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe yahumurije Abaturarwanda ko ibikomoka kuri peteroli mu gihugu bizahenda ariko ko bitazabura cyane ko inzego zitandukanye zikomeje gukurikiranira hafi ngo bitabura.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri RBA ‘Isesengura ku bukungu’ mu mpera z’icyumweru, igaragaza ko hari igikorwa kugira ngo ibikomoka kuri peteroli bitazabura.
Ibura ry’ibikomoka kuri peteroli riraterwa n’ingaruka zikomeje guturuka ku ngaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati, ihanganishije Leta Zunze ubumwe za Amerika na Iran.
Antoine Marie Kajangwe, Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, ahamya ko ibikomoka kuri peteroli bihari bityo ko abantu badakwiye guhangayika, ntibihutire kwibaza yuko ku biciro hari icyahinduka cyane.
Avuga ko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda izakomeza kubikurikiranira hafi kandi ngo irakorana n’inzego zitandukanye ndetse n’abikorera.
Agira ati: “Ni byo ibikomoka kuri peteroli bishobora guhenda ariko ntabwo bizabura, nihagira igihinduka na bwo tuzagaruka tubibamenyeshe, tuganire, dushakire ingamba hamwe ariko icya mbere ni uko amavuta ahari kandi ntabwo abantu bagakwiye kugira impungenge.”
Nubwo MINICOM igaragaza ko ibikomoka kuri peteroli bihari ariko ngo ntawe uzi aho intambara ya Amerika na Iran igana kimwe n’uko ishobora gufata indi ntera abantu batateganyaga.
Ati: “Abantu bakwiye kureba uko babyitwaramo nko kugabanya ingendo zitari ngombwa, gukorana n’abandi kugera ku kazi cyangwa gutwara abana ku ishuri, aho bitari ngombwa, umuntu akagenda n’amaguru.”
Kajangwe yavuze ku ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati ku bukungu bwarwo.
Agira ati: “Hari byinshi turi gukorana n’abikorera harimo uko bakorana na za banki ngo ayo madovize aboneke ku bwinshi.
Hari ingamba nyinshi zitandukanye zirimo no kureba ko ibikomoka kuri peteroli bikomeza kuboneka. Aho byaturuka hose nubwo twibanze kuri Hormuz ariko amavuta hafi 70% yaza mu Rwanda twavuga yuko ava mu Buhinde ndetse no muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu.”
Akomeza agira ati: “Hari n’andi mavuta aturuka hirya akazenguruka muri Afurika y’Iburengerazuba akazamuka muri Afurika y’Epfo akatugeraho ku byambu bya Mombasa cyangwa Dar es Salaam, ahanini ni ugukomeza kureba ko amavuta akomeza kuza.
Aho twayakura hose ku isoko mpuzamahanga, 80% aracyaboneka ariko ni ugukorana n’abikorera kureba ko aya mavuta aza.”
Teddy Kaberuka, impuguke mu bukungu, yavuze ko ibihugu byohereza peteroli nyinshi ku isoko bishobora kugira uruhare mu ihagarikwa ry’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati kuko na byo biyihomberamo.
Ati: “Ibi bihugu mvuga ko byohereza peteroli nyinshi, kuba bitohereza ni uko dufite ibibazo byo kutabona amafaranga no kuyigura iduhenze, na bo kandi bafite ibibazo byo kutabona amafaranga twabahaga, na cyo ni igitutu kuri Amerika.
Hari amahirwe menshi yuko uko kubura amafaranga bacuruzaga bishobora gutuma ziriya sosiyete nini zivuga ngo ‘iyi ntambara natwe iradukenesheje’ ku buryo byagenda bifunguka buhoro buhoro.”
Kaberuka asobanura ko impamvu ibibazo byo mu Burayi bw’Iburasirazuba, Aziya, mu Barabu ndetse na Aziya y’Abashinwa bigira ingaruka ku isoko ry’u Rwanda.
Ati: “Bivuze ngo ikintu cyose cyahungabanya kiriya gice gituma ibyo dutumizayo, icya mbere bishobora kubura nk’uko byagenze mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine, ibivayo birahungabana.
Hagize igihungabanya iryo soko, bihita bigira ingaruka ku kuboneka kwayo, bitabonetse nk’uko byari bisanzwe ibiciro birazamuka.”
Kuva intambara ya Iran yatangira, Isi yahombye miliyari 50$ nk’agaciro k’ibikomoka kuri peteroli bitatunganyijwe mu minsi irenga 50 iyi ntambara imaze.
Ubwo iyi ntambara yatangiraga mu mpera za Gashyantare 2026, yatumye inzira ya Hormuz inyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi ifungwa na Iran, ibyagize ingaruka ku Isi hose bituma ibiciro byayo bitumbagira.
