Umuhanzikazi nyarwanda Marina Deborah yamaganye yivuye inyuma ibyatangajwe na Bad Rama umaze iminsi agaragara mu bikorwa byo guharabika abayobozi bakuru b’u Rwanda, ashimangira ko nta mubano w’akazi cyangwa undi wihariye bakigirana, nubwo amwita umukobwa we.
Marina yabigarutseho mu ijoro ry’itariki 20 Mata 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma y’uko Bad Rama akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga akoresha izina n’amafoto bye, ibyo Marina yagaragaje ko bigamije kumwifashisha mu nyungu ze bwite no kuyobya abantu.
Yagize ati “Ndifuza gusobanurira abafana banjye, Abanyarwanda bagenzi banjye n’abandi bose muri rusange, ko nta mubano nkigirana n’uyu muntu. Ntabwo nshyigikiye ibikorwa bye cyangwa ibitekerezo bye bijyanye no kwanga u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.”
Yongeraho ati: “Sinzi impamvu yakoresheje izina ryanjye, ariko sinemera inkunga ye cyangwa ibyo ambonamo. Umutima wanjye n’ubudahemuka bwanjye biri ku Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.” Marina kandi yashimiye abakunzi be bakomeje kumushyigikira, abizeza ko azakomeza gukora umuziki ugaragaza urugendo rwe n’urukundo afitiye Igihugu cye.
Ibyo Marina yabyanditse ashyira umucyo ku butumwa bwaherekezaga ifoto ye Bad Rama wabayeho umujyanama we mu bihe byashije, yari yasangije abamukurikira. Ubutumwa bwa Bad Rama bwagiraga buti: “Ni umukobwa wanjye […] Icyo nshaka kubabwira n’uko Marina n’impano Imana yahaye igihugu cyacu u Rwanda gusa twitaye mu kumusobanura aho kumuha amahirwe ngo akoreshe impano ye ndabyumva ni ubwana, Yego!”
Akomeza ati: “Kumva biramugora, kumenyana no kumenyerana n’abantu bashyashya. Ni yo baba bahuje akazi cyangwa baturanye, ariko n’umwana mwiza cyane, muzamukunde, mumuhe amahirwe. Marina n’umuhanzi mwiza cyane, impano ye n’igitangaza.”
Marina na Bad Rama bakoranye muri The Mane Music y’uyu mugabo aho yinjiyemo mu 2018 aza kuyisezeramo mu 2021.
