Abagore 400 bacururiza hagati ya Rubavu na Goma bahawe telefoni zigezweho
Amakuru

Abagore 400 bacururiza hagati ya Rubavu na Goma bahawe telefoni zigezweho

Imvaho Nshya

March 18, 2022

Abagore basaga 400 bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bahawe telefoni zigezweho (smartphones) mu bukangurambaga bwiswe Connect Rwanda.

Umuhango wo gushyigikiriza telefoni zigezweho abo bagore bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse hagati y’Umujyi wa Rubavu n’uwa Goma mu gihugu cy’abaturanyi,  wabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 18 Werurwe 2022.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) Habyalimana U. Beata, yahaye abagore basaga 400 bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka kuzifashisha izo telefoni zijyanye n’igihe bahindura amateka,  biteza imbere ariko banizigama.

Ni telefoni zishobora kubafasha kubona serivisi zose z’inzego za Leta zitangwa binyuze ku irembo,serivisi za banki, iz’uburezi, kwishyura inyongeramusaruro bakoresheje Smart Nkunganire, kumenya amakuru y’iteganyagihe n’ibindi byinshi.

Yakomeje ashima abacuruzi bambukiranya umupaka ahamya ko ubwo ubwo bucuruzi bakora bufite uruhare runini kiu bucuruzi  n’iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati:”Ubucuruzi bwanyu bakunze kwita buto buto buraturema, mudahari ubukuru ntibwabaho. Tuvuye mu bihe bikomeye bya COVID-19 aho bitari byoroshye ariko turabashimira mwashatse ibisubizo aho byari bigoye. Ndashima intambwe Igihugu tugezeho mu guhaganga n’icyorezo; hirya yo kubona ubushaka mwari mufite twakomeje gushaka ibisubizo dukoresha telefone kugira ibikorwa birusheho gutera imbere.”

Yakomeje avuga ko abahawe telefoni babonye amahirwe yo gukora ibirenze guhamagara no kwitaba gusa kuko hari ibindi byinshi izo telefoni zikora mu kwihutisha kubona serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no kumemya amakuru y’ubukungu n’andi yose agezweho ku Isi.

Ati: “Hirya yo guhamagara bazazikoresha muri byinshi harimo guhana amakuru, gukora amatsinda yabateza imbere. Kuri smart phone mwahawe nk’abagore by’umwihariko bizabafasha kuzamura ubukungu kuko ubushobozi bwo murabufite turashoboye. Ariko telefoni nibafashe gucuruza, mufotore ibyo mufite mubyoherereze abo hakurya babimenye mwifashishije Ikoranabuhanga.”

Minisitiri Habyarimana yakomeje avuga ko izi telefoni bahawe zizabafasha no kuzigama bakigira, kuko ho bagiye kwerekwa aho bazajya bakanda bakizigama kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

“[…] Ni ikoranabuhanga kandi uburyo buriho bugufasha guhuza telefoni na konte yawe ya banki bitagusabye gukora ingendo; mugiye kuzifashisha mwizigama bibagashe kwiteza imbere Kandi ni cyo Igihugu gishaka.”

Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bishimiye gushyikirizwa telefoni zigezweho, bazibonamo amahirwe yo kumenyekanisha ubucuruzi bwabo

 Siborurema Placidia, umwe muri aba abagore bakora ubucuruzi bwambukuriranya umupaka, yabanje gushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabahaye ijambo akaba akomeje kubaha n’amahirwe mu bucuruzi yiyongeraho telefoni zigezweho ziborohereza ubuzima, kubafasha mu bucuruzi no mu itumanaho.

Yagize ati:”Izi Telefone zizajya zidufasha mu bucuruzi dutanga tunamenyekanisha ibyo ducuruza. Muri Congo tuzajya tuhanza kwereka abakiliya imari tubazaniye ndetse n’ikibazo duhuye na cyo bidufashe gutanga amakuru. Biduteye imbaraga kandi biratwereka ko ahazaza hacu hakomeje kuba heza…”

Yakomeje ashimira Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’izindi nzego bakomeje gufatanya mu guharanira iterambere ry’abacuruzi bambuka imipaka, by’umwihariko mu bafatanyije ngo izo telefoni zibagereho.

Mujawimana Assinah na we ukora ubwo bucuruzi,  avuga ko ubusanzwe bambukaga umupaka ariko bakagorwa no kubona amasoko nta telefoni.

Yagize ati: “Byadusabaga gushaka abana bacu bakadufotorera na Smart Phone rimwe na rimwe ugasanga ufite iryo koranabuganga adutwaye abakiliya. Tugiye gufata umwanya wo kujya dufotora ibicuruzwa byacu kugira ngo bajye babibona bigiye kudukiza ibihombo kuruta Telefoni twari dusanzwe dukoresha.”

Noman Munyampundu ushinzwe ubucuruzi no gukwirakwiza ibikorwa bya MTN Rwanda yashimye Leta y’u Rwanda n’imikoranire na MTN ashimangira ko bazakomeza gukorana mu kuzamura abaturage. Yavuze ko umwihariko wa telefoni batanze zizabafasha guhererekanya amakuru n’amafaranga kandi ko harimo interineti y’ubuntu mu mezi atatu yose.

Biteganyijwe ko abagore basaga 900 bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ari bo bazahabwa telefoni. Uyu munsi hahawe ababukorera mu Karere ka Rubavu hakaba haziyongeraho haziyongeraho abagore 500 bo mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke.

Abanyarwanda basaga 25 000 bamaze guhabwa izi telefoni muri ubu bukangubambaga bwa Connect Rwanda bwatangijwe na Perezida Kagame hagamijwe gushyigikira iterambere ry’ikoranabuhanga no kurushaho kongera uruhare rwaryo mu iterambere ry’Igihugu.

Inzego zitandukanye n’abantu ku giti cyabo bagenda biyemeza gutanga izo telefoni kuri ubu zimaze kurenga  31000. Umwihariko w’izo telefoni zihabwa abaturage ni uko zishobora gukoresha indimi eahstu zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA